Urban Boys ni rimwe mu matsinda ya muzika yakomeye mu Rwanda, iri tsinda mu minsi ishize ryagize ibibazo bisiga ricitsemo ibice bibiri aho Safi Madiba yarivuyemo Humble Jizzo na Nizzo bagahitamo gukomeza itsinda, bwa mbere iri tsinda rikoze igitaramo ari babiri.
Iki gitaramo cya Urban Boys cyiswe Urban Boys Vibes, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 kibera ahazwi nko kwa Mutangana mu kabari ka Vita E Bella. Ubwo twifuzaga kumenya impamvu aba bahanzi igitaramo cyabo cya mbere bahisemo kugikorera mu kabari, Humble G umwe mu bagize iri tsinda yabwiye Inyarwanda.com ko ari igitaramo batumiwemo kandi batari kwanga ubutumire.
REBA HANO AGACE GATO K'UKUNTU URBAN BOYS YITWAYE MURI IKI GITARAMO
Mbere gato y’igitaramo Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ati: ”Nyiri kariya kabari tuzakoreramo asanzwe ari umufana wacu, ni umwe mu bababajwe n’ibibazo twahuye nabyo ariko nanone anyurwa n’indirimbo ya mbere twakoze turi babiri yafashe icyemezo cyo kudutumira kuko yifuje ko iwe ariho ha mbere twakorera igitaramo turi babiri ibintu byamushimishije nk'umufana wacu.”
Ku munsi w’igitaramo muri aka kabari hari hakubise huzuye abafana nubwo katajyamo benshi ariko abashobora kwinjiramo bari buzuye ku buryo no kubona aho wakwicara bitari byoroheye uwananirwaga gucinya umudiho.
REBA AMAFOTO:
Urban Boys bakigera imbere y'abafana baboBaririmbiye abafana indirimbo zakunzwe za Urban BoysAbafana byageze aho birabarenga barabaterura baririmba bari mu bicuUrban Boys ku rubyiniro bashimiye abafana urukundo baberetse kandi nabo babizeza kutazabatenguha
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY -Inyarwanda ltd
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO