Mu miryango myinshi itandukanye usanga hari aho zirara zishya bwacya zikazima bitewe n’ubwumvikane buke buri muri iyo miryango aho abashakanye baba batavuga rumwe cyane cyane ku bijyanye n’ibitsina by’abana babyaye cyangwa se bifuza kubyara.
Mu buzima busanzwe nta wifuza kubyara igitsina kimwe, ni ukuvuga ko nta wifuza kubyara abakobwa gusa cyangwa abahungu gusa, buri wese ashimishwa no kubyara bahungu ndetse n'abakobwa.
Intandaro y’umwiryane mu miryango rero ahanini usanga iterwa n’uko abashakanye bitana ba mwana ugasanga umugabo aratoteza umugore kuko abyara abakobwa gusa cyangwa se abahungu gusa kandi mu by'ukuri arengana rwose. Impamvu tuvuga ibi nuko umugore atari we utanga igitsina cy’umwana ahubwo umugabo ni we uba ubifite mu nshingano kuko umugore we yakira gusa.
Amakuru dukesha urubuga www.cite-sciences.fr avuga ko ubusanzwe umugore agira chromosomes cyangwa udutwaramurage, ugenekereje mu Kinyarwanda, utu duce ni two tugena igitsina ndetse n’imiterere y’uwo mwibarutse ari two XX naho umugabo akagira XY. Iyo X y’umugore ihuye na X y’umugabo babyara umukobwa naho X y’umugore yahura na Y y’umugabo babyara umuhungu.
Impamvu ikomeye rero uru rubuga ruvuga ko umugabo ari we utanga igitsina cy’umwana n’uko biterwa n’uko akora imibonano mpuzabitsina. Urugero: kubera ko iyo X y’umugore iyo ihuye na X y’umugabo ziba zikomeye cyane, igihe cyose mwakorera imibonano mpuzabitsina umugore ari mu gihe cyo gusama ashobora kubyara umukobwa kuko zirakomera kandi zitinda gupfa mu gihe Y y’umugabo yo igira intege nke kandi mu gitsina cy’umugore habamo acide yica ya Y bituma amahirwe yo kubyara umuhungu agabanuka.
Aha rero bisaba ko umugabo akora ibishoboka byose akageza igitsina cye kuri nyababyeyi, ibintu bituma ya Y itagira aho ihurira naya acide bigatanga amahirwe yo kubyara umuhungu byoroshye naho ku mukobwa aho umugabo yageza igitsina hose birashoboka cyane ko umukobwa yavuka ari nayo mpamvu ikomeye ishingirwaho ko umugabo ari we utanga igitsina bitewe naho yagejeje icye.
Gusa na none birashoboka cyane ko hari amabwiriza abashakanye bashobora kugenderaho bombi bakaba babyara igitsina bashaka nkuko tubisanga mu gitabo kivuga uko ushobora guhitamo umwana uzabyara ”How to choose the sex of your baby”.
Ku bagabo, si byiza gutoteza abo mwashakanye mubaziza kubyara ibitsina bitifuzwa kuko nta ruhare babigiramo. Ku bagore nabo, ntibibe intandaro yo guhoza abo mwashakanye ku nkeke mubasaba ibitsina mwifuza kuko mwembi mufatanije mushobora kubyara umwana mwifuza mu gihe mwakurikije amabwiriza ari mu gitabo cyavuzwe haruguru.
Src: www.cite-science.fr
Book: How to choose the sex of your baby
TANGA IGITECYEREZO