Tariki 1 Ukuboza 2012 ni itariki itazibagirana mu bakunzi ba muzika nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’itsinda rya KGB, ku muryango ndetse n’inshuti za Hirwa Henry wahoze mu itsinda ryari ryarigaruriye muzika nyarwanda mu myaka yatambutse. Uyu munsi ku Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2017 habaye igikorwa cyo gushyira indabo ku mva no gusabira mu g
Ahagana mu masaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo zimwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera Henry ndetse n’ababyeyi n’abavandimwe berekeje ku irimbi rya Rusororo aho ashyinguye mu gikorwa cyo kongera kumwibuka no kumusubiza icyubahiro bamwunamira banashyiraho indabo ku mva ye.
Inshuti n'abavandimwe ba Hirwa Henry bagiye gushyira indabo ku mva ye
Nyuma yo kuva ku irimbi, berekeje kuri Chapelle ya Kimiro mu gitambo cya Missa yasabwe yo kwibuka nyakwigendera Hirwa Henry.
Kayibanda Ladisilas, papa wa nyakwigendera Hirwa henry yashimiye abaje kwifatanya nabo ndetse ahamyako bazahora bamwibuka
Umwe mu bahoze babana na Hirwa Henry muri KGB, Skizzy ubwo yaganiraga na INYARWANDA yashimiye abifatanyije nabo cyane. "Ndashimira cyane ubwitange bw'abaje kwifatanya natwe cyane cyane mu masengesho. Umutima mwiza batweteretse bazawuhorane kuko inshuti ni ingenzi mu buzima. Bazakomeze babe hafi umuryango by'umwihariko ndetse n'abasigaye."
Skizzy ashyira indabo ku mva ya Henry
Twabibutsa ko Hirwa Henry yitabye Imana tariki 1 Ukuboza 2012 arohamye mu mazi mu kiyaga cya Muhazi aho yari yatemberanye n’inshuti ze.
ANDI MAFOTO:
Inshuti n'abavandimwe ba Hirwa Henry bagiye gushyira indabo ku mva ye
Bunamiye Hirwa Henry Umaze imyaka 5 yitabye Imana
Umubyeyi wa Hirwa yashimiye cyane abifatanyije nabo
Imva ya Henry umaze imyaka 5 yitabye Imana
Mu gahinda kenshi n'amarira Skizzy byamugoye kuva ku mva ya Henry
Bamwe mu bagize umuryango wa Henry bari bagiye kumwibuka
Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Henry berekeje kuri Chapelle ya Kimironko muri Missa yamusabiwe
AMAFOTO: IRADUKUNDA Disanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO