Kuwa 10 Ukuboza 2017 nibwo Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC azaba ava mu cyiciro cy’ingaragu agana mu cyiciro cy’abatoza bubatse kuko nibwo azaba ashyingiranwa na Kanzeri Angeligue.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ubukwe bwa Bisengimana Justin na Kanzeri Angelique bari bamaze umwaka umwe n’igice bakundana, buzabera kuri La Luna Park Kicukiro saa tatu z’igitondo (09h00’) ahazabera imihango yo gusaba no gukwa.
Gahunda yo gusezerana imbere y’Imana izabera muri Paroise Kicukiro Saint Jean Bosco saa munani (14h00’). Nyuma y’iyi mihango, abatumiwe bazakirirwa mu nzu mbera mbyombi ya Green Hills i Nyarutarama.
Bisengimana Justin kuri ubu wamaze gutangira umwaka we wa kabiri muri Police FC yagezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017, yatoje amakipe nka Sorwathe FC (2009-2012), Etoile de l’Est (2012-2014) na Gicumbi FC (2014-2016) mbere yo kuza muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017.
Kanzeri Angelique uzashyingiranwa na Bisengimana Justin
Bisengimana Justin umutoza wungirije Seninga Innocent muri Police FC
Urupapuro rutumira abantu mu bukwe
TANGA IGITECYEREZO