Penuel worship team ikorera umurimo w'Imana mu itorero CELPAR rya Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya bise 'Twahinduriwe amateka' ibimburira izindi ndirimbo bari gutegura zigize album yabo ya kabiri.
Penuel worship team ni umutwe w'abaririmbyi b'abaramyi batangiye umurimo w'Imana mu mwaka wa 2000. Mu mezi macye ashize ni bwo bamuritse album yabo ya mbere y'amajwi nyuma y'imyaka 17 bari bamaze batangiye ivugabutumwa mu ndirimbo. Kuri ubu Penuel worship team batangiye gukora album yabo ya kabiri y'amajwi.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO RWAWE' YA PENUEL WORSHIP TEAM
Mu ndirimbo 'Twahinduriwe amateka' bashyize hanze aba baririmbyi bavuga ko ubwo Yesu Kristo yari ku musaraba i Gorogota ari bwo bahinduriwe amateka bakababarirwa ibyaha byabo byose, ubu intego ikaba ari ukuramya Uwiteka iminsi yabo yose. Baririmbamo aya magambo: 'Twahinduriwe amateka kubw'amaraso ya Yesu,turi imbohore tugenda twemye turi abana b'Imana, tumushime ni umukiza tumuhe ubugingo bwacu, tumuhimbaze tumusingize ni Umwami w'ibihe byose'
UMVA HANO 'TWAHINDURIWE AMATEKA' YA PENUEL WORSHIP TEAM
TANGA IGITECYEREZO