Korali Inkurunziza ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi yateguye igitaramo ngarukamwaka cyo gushima Imana yabarinze muri uyu mwaka wa 2017. Iki gitaramo kizaba tariki ya 2 Ukuboza 2017.
Inkurunziza choir ni korali yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karinywi ribarizwa mu Bibare mu mujyi wa Kigali. Ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1999, kuri ubu ikaba imaze kugera kuri byinshi mu myaka itambutse harimo imizingo igera kuri 9 y’amajwi (audio) n’indi igera kuri 5 y’amashusho (Dvd), gutegura amateraniro y’ivugabutumwa atandukanye yagiye yihaniramo benshi bakabatizwa, gutegura ibitaramo byo gufasha abatishoboye no kubahumuriza.
Korali Inkurunziza yiyemeje ko buri mu mpera z’umwaka izajya itegura igitaramo cyo gushima Imana nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Aaron NIYOMWUNGERI ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali. Yadutangarije ko uyu mwaka wa 2017 bateguye igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yabagejejeho kandi na n’ubu ikibakorera. Yakomeza avuga ko muri uko gushima hazabaho n’igikorwa cy’ubutabazi ku batishoboye hakazakusanwa ubufasha bwo gushyigikira abababaye.
Iki gitaramo kizaba taliki 2 Ukuboza 2017 kuva isaa munani z’umugoroba (14h00) kikazabera ku rusengero rwo mu Bibare ruherereye munsi y’isoko rya Kimironko. Muri iki gitaramo Korali Inkurunziza izafatanya n’andi makorali akomeye mu rwego rwo gususurutsa abazakitabira harimo korali Agape singers ikunzwe cyane mu gihugu cya Congo, hakazaba na korali Abakurikiyeyesu family yo ku Kacyiru SDA na korali Abahamya ba yesu izaturuka ku Muhima SDA, zose zikazaba zije gushyigikira korali Inkurunziza muri iki gitaramo.
Abakunzi ba korali Inkurunziza batangarijwe ko bazagira amahirwe yo kubona Dvd 5 iri mu rurimi rw’igiswal itarajya hanze nayo ikazagaragarira muri icyo gitaramo nkuko bimenyerewe mu bitaramo by’iyi korali kuba bishyushye ngo uyu mwaka wo uzaba ari akarusho. Abantu bose bahawe ikaze ngo bazaze bivomerere amazi y’ubugingo ku buntu.
REBA HANO 'MUBWIRE' YA KORALI INKURUNZIZA
TANGA IGITECYEREZO