Kigali

MISS EARTH2017: Miss Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) yabuze umudari no mu baberwa n’amakanzu maremare –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2017 9:00
16


Mu minsi ishize Nyampinga w’Umunyarwandakazi uri mu marushanwa mpuzamahanga y’Ibidukikije Uwase Honorine uzwi nka 'Igisabo' yanze kwambara utwenda bogana 'Bikini' mu gace ko kwiyereka bambaye utu twenda muri Miss Earth 2017. Ubwo iri rushanwa ryari rigeze ku gice cyo kureba Nyampinga uberwa n’amakanzu maremare, Miss Igisabo ntiyahiriwe...



Ubwo bakoraga irushanwa ryo kureba ubwiza bw’abakobwa ndetse n'uko bateye bambaye utwenda tw’imbere Uwase Honorine uzwi nka Igisabo yanze kutwambara arenzaho agatambaro. Ibi ni nako byagenze ubwo bahataniraga kureba Nyampinga uberwa n’imyenda yo kogana maze Miss Igisabo we akanga kuyambara agahitamo kwambara umwenda umeze nk’ikanzu.igisabo

igisaboMiss Honorine ntiyahiriwe no mu bambara amakanzu maremare bakaberwa

Aya manota yose yagendaga abura bivuga ko yagombaga kuyagaruriza mu yandi marushanwa icyakora bitunguranye no mu baberwa no kwambara amakanzu maremare uyu munyarwandakazi ntabwo yigeze agaragaramo kuko ataje muri batatu ba mbere bahembwe. Uwa mbere muri batatu bahembwe ni Nyampinga uhagarariye Puerto Rico uwa kabiri aba Miss Mexico mu gihe uwa gatatu yabaye Miss Vietnam.miss honorineAbegukanye imidari yo kuberwa n'amakanzu maremare

Nyuma y’utu duce twose tugize iri rushanwa rya Miss Earth ririmo kubera muri Philippines,  tariki 4 Ugushyingo 2017 nibwo hazamenyekana uzegukanye ikamba rya Miss Earth 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa27 years ago
    Erega amabuno manini ni style za abanya Afurika, gusa, abazungu bahitako babona ufite ikibazo!!
  • Mapozi7 years ago
    Kandi ngo abanyarwanda tugira abakobwa beza ntarumva nuzana nigikwasi
  • peace7 years ago
    Mbega njyewe mbona Igisabo ubwiza bwe ntabwo ari abwo kujya muba miss kuko ntazi no gutoranya ibara rimubera kuko kureba imyenda ngo nuko iri kuri talle ye ariko yiyibagiza ko yirabura yagashatse umwenda ucyeye pe nawe ndebera yahise asa nkayo Mumbabarire niko mbibona
  • papi7 years ago
    AYIWEE IGISABO GITASHYE BUTORE KOKO BACYAMBITSE IMIKARA NACYO KIRABURA NIYO MPAMVU ARIKO SHA ARI HANO IWACU CYABA ICYA 1 NDABONA GIKEYE CYANE UWAKINYEREKA CYAMBAYE IKARISO YONYINE NABIRIYA BISABO BYACYO GUSA CYARYOHA KBS COURAGE GISABO CYACU
  • Rebero7 years ago
    Niko se ubwo arabona atazira amabuno manini nagaruka azakore sport agabanye ariya matako ntabwo aba akenewe mu marushanwa nkaya
  • Nadine7 years ago
    Hahahahahaha i am dead ngo igikwasi hahahahhah mubuzima uransekeje
  • 7 years ago
    Ariko mwabanyeshyari mwe hano muri comments uyu mwana mwaramwihaye kuva yakwivugira ko ateye nk igisabo kdi niko biri kuko gutera kinyarwanda k umukobwa ni ugutera nk igisabo gutya,abo rero badateye nkawe bamugiriye ishyari kuburyo buri kose akoze bishimira ku muvuga nabi kandi baba babyerekeza ku mabumo meza ye n amataye Imana yamwihereye.abo bazungu se ninde wakubeshye ko ishyari batugirira kuko bafite imbazo tukagira amabuno badutora?ahubwo nimwe mubatiza umurindi mukajya muri ayo marushanwa,ni ay abazungu si ayacu,n ay abi mbazo si ay amabuno meza twibitseho,nimumenya kumenya neza urwango n ishyari batugirira nibwo ibi byose mutazongera kubyitabiri.nta mbazo yaberwa kurusha umwana uteye amabengeza nk igosabo cyacu,reka ntibibaho.Gisabo uraberewe n iryo bara rirakubereye cyane,igikuru ni uko batagukuraho unwiza bwawe n imiterere ihebuje y umubiri wawe,karibu garuka iwacu,iwabo w abeza sha bateye neza bihebuje .
  • ukuri7 years ago
    Umva uyu mukobwa nta bwiza afite bwo kujya mu ba miss ateye nabi cyane kuburyo taille igaragaza ubwiza ntayo pe, keretse wenda mugiturage batazi ibyubwiza, nabonye afite amaguru yimidido menya ariyo mpamvu atinya kwigaragaza
  • 7 years ago
    amabuno Manini c afite icebe arakamwa ibyo c yabirishahe !
  • 7 years ago
    Muri aba bose ntawe umurusha kuberwa ariko kuko barwanya abirabura ntibamutora nyine,bagira complexe d inferiorite bibwirako kugerageza kwibona hejuru ariko bajya bitora muri byose,ariko burya iyo utibona hasi ntiwakwishyira hejuru buriya bibona hasi yacu cyane;ahantu hose kuri iyi si baraturwanya.sha bavandi ntimukiteshe agaciro mujya muri ayo marushanwa y abanyamahanga muzi neza ko bakoresha ikimenyane,uwo ariwe wese bamutora apfa kuba atari umwirabura,turi beza cyane nicyo batuziza,abakurambere bacu bubatse civilisations mu isi amahanga abagenderaho ibyo byose nibyo barwanyiriza umwirabura,kandi bamurwanya mu mfuruka zose,mwe rero mwibwirako iyo babatumiye muri ayo marushanwa baba baza gukoresha ukuri murababaje ntimuramenya abanyamahanga tudahuje uruhu,muramutse mubaye za america nibwo mwabisobanukirwa.nimushyireho amarushanwa yanyu muyiye the most beautiful girls on the planet maze mutore ikitwa umwirabura gusa,urebe ngo abo banyamahanga barajomwa;buriya batizwa umurindi namwe mujyayo,muramutse muyaciye amazi yacika amazi rwose;rekanze njye nimbona money nzatangiza aya marushanwa kuko nagenze amahanga nabonye nta numwe waruta umwirabura mu bwiza pe no mu miterere y umubiri,Gisabo wacu uteye neza ku isi hose kabisa n abandi bateye nkawe ni uko.abiraburakazi na basaza bacu nitwe b uburanga buhebuje ku isi.
  • Ariane7 years ago
    Wow!! Wari wambaye neza rwose, unaberewe cneee, sinzi icyo bakujijije, gusa next tym ntuzongere kwambara black kuko twe africans ntago itubera, irindi bara byaba ari sawa. Gusa Honorine yaraberewe kubarusha, siniyumvisha icyo bagendeyeho!! Wish all the best kuri we!!
  • 7 years ago
    Aba bose nta numwe umurusha kuberwa.birasekeje ukuntu bano bazungu bose bihaye kwishyiraho cheekbone n iminwa ibyibushye y abirabura,cyane cyane uyu wambaye iby umutuku,ibumoso bwe nawe yitereshejeho cheek bone y abirabura,erega bakabatora ntibatore umwana wacu wabivukanye,hahh njye mba america ubu unyura ku muzungu ukibeshya niba ari umwirabura bikakuyobera,bitereshejeho amabuno agera iriya ngo baberwe nkuko tuberwa,ariko mu marushanwa ntibashobora kudutora kandi bagaca inyuma bakagura ibyo twe twavukanye.ntawe uberewe nka Honorine rwose ntawe pe.ubu iyo ajya kuba umuzungu mwari kureba uko tv zaho zimwamamaza ngo ateye nezaaa,araberwa,lol ariko kuko iyo miterere myiza yacu batayifite ntibamutora.dore ba kardashians bari bafite imbazo,hollywood ntacyo yavugaga ku birabura b amabuno bari bahari,ndetse mamwe bagasubizwa inyuma ngo bararemereye kubera amabuno yabo,ariko byose ari ishyari,bari bahuze bari gushaka uburyo bagera kuri ayo mabuno,none barabivumbuye nubwo ari ibya fake ariko barabyiteza ugasanga batatse abo bazungu ngo bateye neza,ndetse bagashyiraho ngo bafite ikibuno cyiza ku isi,hahhhhhhhh kandi ubwo ni imbazo zagiye kwa doctor akaziteramo ibinure avanye ku nda zabo bakabona kugira icyo bita ikibuno,hahh mwe mujye muva ku bazungu iyo bigeze ku mwirabura bamurwanya bivuye inyuma,abirabura nitwe tutagira icyo twitaho,ubu kabisa namwe mubikoze neza mwava muri ayo marushanwa,mugakora ayanyu.
  • lasixWrere2 years ago
    I am not sure where you’re getting your info, but great topic. I needs to spend some time learning much more or understanding more. Thanks for fantastic info I was looking for this info for my mission.
  • antibioticso2 years ago
    I needs to spend some time learning much more or understanding more.
  • prednisoneo2 years ago
    Thanks for great information I was looking for this info for my mission.
  • Bryanwript11 months ago
    Thanks for excellent information. What trips can you recommend in 2024? Astro tourism, eco diving, home swapping, train stations are the new food destinations,sports tourism, coolcationing, gig tripping, private group travel?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND