Mani Martin yari amaze iminsi azenguruka ibice binyuranye by’igihugu aho agenda akora ibitaramo byo kumurika Album ye ya gatanu yise ‘Afro’. Mu mpera z’iki cyumweru Mani Martin yari yerekeje i Rusizi ku ivuko aho yataramiye bwa nyuma mu ntara mbere y'uko ataramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo gikomeye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 nibwo Mani Martin yataramiraga mu karere ka Rusizi ahitwa muri Motel Rubavu. Muri iki gitaramo nk’ibisanzwe Mani Martin yari aherekejwe n’itsinda rya Yemba Voice abahanzi bashya mu muziki ariko bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe cyane ko aho bamaze gutaramira bahasiga abagabo bo guhamya ubuhanga bwabo.
Iki nicyo gitaramo Mani Martin azakorera i Kigali
Mani Martin wataramiraga i Rusizi arinaho avuka yakiriwe bikomeye nk’umwana wari utashye mu rugo igitaramo cye kiritabirwa kandi abari muri icyo gitaramo bamwereka urukundo igihe yari ku rubyiniro. Nyuma yo kuva gutaramira i Rusizi Mani Martin yahise atangira imyiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo ku mugaragaro Album ye nshya ‘Afro’ igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, tariki 4 Ugushyingo 2017.
REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYARI BYIFASHE:
Itsinda rya Yemba Voice muri iki gitaramo cya Mani MartinMani Martin akigera ku rubyiniroNk'umwana uri iwabo Mani Martin yataramiye abari bitabiriye igitaramo cyeIyi nkumi yishimiye Mani Martin imusanga ku rubyiniro batangira kubyinanaMani Martin abyinana n'iyi nkumiBijya bigenda gutya iyo umuntu yishimiye undi umwe iyo apfukamye undi ashobora no kumwubararahoMani Martin yishimiye gutaramira ku ivukoAbafana bari benshiMani Martin arakurikizaho igitaramo kizabera i Kigali
TANGA IGITECYEREZO