Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangarije Inyarwanda.com ko kumenyekana mu gihe gito byamutunguye cyane ndetse ngo byabanje kumutera ubwoba.
Israel Mbonyi ni umuhanzi wamenyekanye ndetse akundwa cyane mu muziki wa Gospel mu gihe gito gishoboka, indirimbo zose zigize album ye ya mbere zirakundwa cyane mu gihe hari abahanzi bamwe na bamwe bamara imyaka n’imyaniko baharanira kumenyekana ariko ntibibahire, Israel Mbonyi we siko byagenze dore ko byatwaye amezi macye cyane kugira ngo indirimbo ze zikundwe cyane mu gihugu hose by'akarusho zigakwirakwizwa hirya no hino n'abantu atazi.
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI
Israel Mbonyi watangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse akaba yararirimbye no muri korali yatangarije Inyarwanda.com ko kumenyekana mu gihe gito cyane byamutunguye ndetse ngo byabanje kumutera ubwoba, nyuma aza kubimenyera. Yagize ati: (Kumenyekana mu gihe gito) ni surprise, hari ibintu bikubaho ukumva ntufite ibisobanuro, ukumva ntufite ukuntu wabivuga, ariko ni Imana gusa yabikoze, ariko byabanje kuntera ubwoba, nyuma nza gutangira kumenyera,.."
Ni nde muhanzi Israel Mbonyi afatiraho icyitegererezo?
Israel Mbonyi yakunzwe mu ndirimbo Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru n’izindi.Inyarwanda.com twamubajije umuhanzi yigiraho byinshi mu muziki we, adutangariza ko ari Benjamin Dube umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo muri Afrika y’Epfo. Tumubajije icyo amukundira, yagize ati: “Afite umwuka w’Imana, afite indirimbo zinkora ku mutima, kugeza aho nigeze gushaka ubusobanuro bw’indirimbo ze zose.”
Benjamin Dube ni we muhanzi w'icyitegererezo kuri Israel Mbonyi
Igitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoze muri 2015 cyabereye muri Kigali Serena Hotel, kitabiriwe n’abantu ibihumbi byinshi, abandi basubirayo babuze aho bicara mu gihe kwinjira byari 10,000Frw muri VIP na 5,000Frw ahasanzwe. Israel Mbonyi avuga ko iki gitaramo agifata nk’umuryango yinjiriyemo, agatangira gukora neza umuziki by’akarusho ngo icyo gitaramo cyamuhaye amahirwe yo kuzenguruka isi yamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Iki gitaramo ngo cyaramutunguye cyane
Israel Mbonyi yabajijwe ibikorwa bindi ajya akora mu ivugabutumwa, avuga ko hari ubwo ajya asangira n’abana bo ku muhanda, gusura abarwayi n'abababaye n’ibindi bikorwa by’urukundo, akabikora mu ibanga kuko ngo iyo ukoze neza atari byiza ko ugenda ubyamamaza, gusa ngo hari ibiba bigomba kumenyekana utabigizemo uruhare.
Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri 'Intashyo'
Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO