Umuhanzikazi Christine Shusho umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yamaze kugera i Kanombe ku kibuga cy'indege aho yitabiriye igiterane 'Gisenyi Miracle Festival' kiri kubera mu karere ka Rubavu.
Christine Shusho waherukaga mu Rwanda muri 2015 mu gitaramo yari yatumiwemo na Alarm Ministries, agarutse mu Rwanda ku butumire bwa Baho Global Mission mu giterane cy'iminsi itatu 'Gisenyi Miracle Festival' cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 kikaba kiri kubera mu Mujyi wa Rubavu mu kibuga cya ADEPR Gacuba ya Kabiri buri munsi kuva saa munani z'amanywa.
Christine Shusho akigera i Kigali yasanganiwe n'umuhanzikazi Aline Gahongayire wamuhaye ikaze mu Rwanda. Christine Shusho wo muri Tanzaniya ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere batumiwe muri iki giterane. Abahanzi nyarwanda batumiwe muri iki giterane cyatumiwemo Christine Shusho twavugamo; Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Pastor Mugabo Venuste, Stella Manishimwe (Ni njye wa mugore) n'abandi.
AMAFOTO UBWO CHRISTINE SHUSHO YARI AGEZE I KANOMBE
Christine Shusho akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege
Christine Shusho yasanganiwe na Aline Gahongayire
TANGA IGITECYEREZO