Amakipe abiri y’u Rwanda (Abagabo n’abagore) yakiriye imikino ya nyuma Nyafurika ya Volleyball y’Abafite ubumuga (Para-Volleyball) yatangiye irushanwa yitwara neza kuko nk’ikipe y’abagabo yatsinze Afurika y’Epfo amaseti 3-0 biba ari nako ikipe y’abagore igenza Congo.
Umukino wasoje iyabaye kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda (Abagabo) rwatsinze Afurika y’Epfo amaseti 3-0 (25-10, 25-16 na 25-17). Ku ruhande rw’ikipe y’abakobwa b’u Rwanda, nabo banyagiye aba DR Congo amaseti 3-0 mu mukino utari ugoye (25-5, 25-5 na 25-7). Mu bagore u Rwanda na Kenya batsinze imikino yabo mbere yuko hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri. Mu bagabo, Maroc, Misiri n’u Rwanda batahukanye intsinzi.
Ikipe y'u Rwanda isuhuzwa na Min.Uwacu Julienne na Bernard Makuza perezida wa sena y'u Rwanda
U Rwanda rusuhuzanya na Afurika y'Epfo nyuma y'umukino
Min.Uwacu Julienne na Bernard Makuza perezida wa sena bifotozanya n'ikipe y'u Rwanda (Abagabo)
Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC
Umusifuzi
Amakipe ava mu kibuga aba agomba gishyigikira andi bava mu gihugu kimwe
Min.Uwacu Julienne uyobora MINISPOC yishimira itangizwa ku mugaragaro ry'irushanwa
Nzeyimana Celestin atangiza yakira abashyitsi
Itorero ribyina kinyarwanda
Ikipe y'u Rwanda (Abagore) yatanze isomo rya Volleybal
Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Kuri uyu wa Kane u Rwanda (Abagore) ruzakina na Misiri saa Munani
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017
ABAGABO:
-Moroco vs Afurika y’Epfo (10h00’)-A
-Algeria vs Misiri (16h00’)-B
- Rwanda vs Moroco (18h00’)-A
ABAGORE:
-Kenya vs DR Congo (12h00’)
-Rwanda vs Misiri (14h00’)
Kuwa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017
ABAGABO:
-Afurika y’Epfo vs Kenya (12h00’)-A
-Algeria vs DR Congo (14h00’)-B
-Rwanda vs Moroco (18h00’)-A
ABAGORE:
-DR Congo vs Misiri(10h00’)
-Rwanda vs Kenya (16h00’)
Imikino yuabaye:
Kuwa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017
ABAGABO:
-Morocco 3-0 Kenya-A
-Misiri 3-0 RD Congo(12h00’)-B
-Rwanda 3-0 Afurika y’Epfo -A
ABAGORE:
-Misiri 2-3Kenya
-Rwanda 3-0 RD Congo
Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) ifite Moroco kuri uyu wa Gatatu saa kumi n'ebyiri (18h00')
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO