Ubusanzwe uruhara ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu akuze cyane, akenshi ugasanga abasaza bishimiye kurugaragaza aho wasangaga barateretse imisatsi yo ku mpande kugirango rwa ruhara rugaragare neza.
Muri iki gihe usanga abantu bakiri bato na bo baradutsweho no kugira uruhara ariko bakagerageza kubihisha aho usanga biyogoshesheje bakamaraho umusatsi wose ibyo benshi bakunze kwita skin head mu rwego rwo kugira ngo batagaragaza ko bafite uruhara kandi bagaragara nk’abakiri bato.
Umuganga uvura akoresheje imiti y’ibimera Dr MUNYANKINDI Innocent aganira na Inyarwanda.com, yasobanuye ko ubundi kugira uruhara ari uburwayi butuma umusatsi upfuka ugashiraho cyane cyane ku gice cyo hejuru ku mutwe, ibintu ngo biterwa n’uko umuntu aba abura imisemburo isanzwe ifite akazi ko gukuza umusatsi, inzara n’amenyo mu mubiri we.
Dr MUNYANKINDI Innocent akomeza avuga ko bitewe n’uko abafite uburwayi bwo kugira uruhara bakiri bato bibatera isoni bigatuma bahorana ingofero mu mutwe cyangwa bakiyogoshesha bakamaraho umusatsi, ngo afite umuti ushobora kuvura uruhara ku buryo mu byumweru bibiri gusa umuntu ahita aca ukubiri no kugira uruhara burundu.
Iki gisubizo kibonetse mu gihe abashakashatsi batandukanye ku isi hose bagenda bagerageza gushaka icyatuma umuntu ufite uruhara yongera kugira umusatsi we aho bagerageza gukora imiti iwugarura abandi bakagerageza gutera umusatsi ku mutwe, ibintu byerekana ko nta wunejejwe no kugira uruhara akiri muto ahubwo buri wese aba arwana no kugira ngo akire ubwo burwayi bumugaragaza nk’ukuze kandi akiri muto. Uramutse wumva ubangamiwe no kugira uruhara, waba ukiri muto cyangwa ukuze, Inyarwanda.com irabigufashamo urusheho kubaho utekanye.
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO