RFL
Kigali

Miroplast FC yiganjemo abakinnyi bavuye mu makipe asanzwe mu cyiciro cya mbere ikomeje imyiteguro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2017 9:23
0

Miroplast FC ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017, kuri ubu imyiteguro irarimbanyije bategura kwitabira umwaka w’imikino 2017-2018 mu cyiciro cya mbere. Iyi kipe y’i Gikondo, yiganjemo abakinnyi basanzwe bakina icyiciro cya mbere barimo na Mudeyi Akite wabiciye bigacika mu myaka yatambutse.

Miroplast FC ni ikipe kugeza ubu itarabona umubare nyawo w’abakinnyi izitabaza mu mwaka w’imikino 2017-2018, igikorwa cyo gutoranya no gusuzuma abakinnyi bazakoresha kirakomeje banakina imikino ya gishuti mu rwego rwo kwipima bakanareba uko batangira kumenyera ikibuga cya Mironko.

Mu bakinnyi bashya bari muri iyi kipe ariko banasanzwe bazwi mu cyiciro cya mbere barimo; Mudeyi Akite wakiniye amakipe nka Mukura Victory Sport na Etincelles FC, Mucyo Ngabo Fred wavuye muri APR FC, Tuyisenge Pekeake Pekinho wakiniraga FC Musanze, Mukamba Namasombwa wahoze muri SC Kiyovu, Itangishaka Ibrahim na Dollaso bavuye muri FC Marines, Obed wavuye muri Pepinieres FC na Kagabo Ismi rutahizamu wavuye muri Kirehe FC.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeli 2017, Miroplast FC itozwa na Muhire Hassan yatsinze Rugende FC  ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti wakiniwe ku kibuga cyo kwa Mironko i Gikondo.

Biteganyijwe ko iki cyumweru kizarangira hamaze kumenyekana nibura 90% y’abakinnyi nazakoresha mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Miroplast FC yazamutse mu Cyiciro cyakabiri izananye na FC Isonga nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino ya nyuma, Isonga FC yatangaje ko batagikinnye imikino y’icyiciro cya mbere kuko ngo bitari biri muri gahunda abo bituma Kiyovu Sport izamurwa mu cyiciro cya mbere kuko yari yaramanukanyen na Pepinieres FC.

Mohammed (ku mupira) akomoka muri DR Congo nawe arashaka umwanya muri Miroplast FC

Mohammed (ku mupira) akomoka muri DR Congo nawe arashaka umwanya muri Miroplast FC

Tuyisenge Pekeake nawe arashaka kuba umukinnyi ukomeye muri Miroplast FC

Tuyisenge Pekeake nawe arashaka kuba umukinnyi ukomeye muri Miroplast FC

Tuyisenge Pekeake

Ngabo Mucyo Fred wavuye muri APR FC

Ngabo Mucyo Fred wavuye muri APR FC

Mucyo Fred

Miroplast bishimira igitego cya Mohammed

Miroplast bishimira igitego cya Mohammed 

Itangishaka Ibrahim

Imyanya izajya yakira abafana kuri sitade ya Mironko

Imyanya izajya yakira abafana kuri sitade ya Mironko

Miroplast

Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC

Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC

Mironko Herve nyiri Miroplast FC aba ari hejuru muri sitade areba uko ikipe yitwara

Mironko Herve nyiri Miroplast FC aba ari hejuru muri sitade areba uko ikipe yitwara

Tuyisenge Pekeake acenga umuntu

Tuyisenge Pekeake acenga umuntu

Itangishaka Ibrahim wahoze muri FC Marines

Itangishaka Ibrahim wahoze muri FC Marines

Itangishaka Ibrahim yerekwa akazi asabwa gukora

Itangishaka Ibrahim yerekwa akazi asabwa gukora 

Abakinnyi baruhuka

Abakinnyi baruhuka 

Abakinnyi ba Miroplast baruhuka

Abakinnyi ba Miroplast baruhuka

Miroplast FC ishaka igitego

Miroplast FC ishaka igitego 

Kagabo Ismi wavuye muri Kirehe FC

Kagabo Ismi wavuye muri Kirehe FC

Itangishaka Ibrahim umwe mu bakinnyi bafite amahirwe yo gusinya muri iyi kipe

Itangishaka Ibrahim umwe mu bakinnyi bafite amahirwe yo gusinya muri iyi kipe

Abugarira muri Rugende FC batashye bumvishe umurindi wa Itangishaka Ibrahim ufite amacenga n'umvuduko

Abugarira muri Rugende FC batashye bumvishe umurindi wa Itangishaka Ibrahim ufite amacenga n'umvuduko

Mudeyi Akite uzaba ashingirwaho hagati muri Miroplast FC

Mudeyi Akite uzaba ashingirwaho hagati muri Miroplast FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND