“Amahoro yo turayafite ariko se birahagije? Nifuza guha abantu akazi, abanyarwanda bakeneye kwiteza imbere”. Aya ni amagambo ya Major Gasangwa Peterson wasezeye mu ngabo z’igihugu ubu akaba akora amoko 13 y’isabune.
Mu gihe u Rwanda ruri guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda aho abanyarwanda bamenyera umuco wo gukoresha ibikoresho byakorewe mu Rwanda, Major Gasangwa Peterson yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri kuko yatekereje no kubungabunga ibidukikije mu mushinga we wo gukora amasabune akora isuku itandukanye. Uyu mugabo wahoze mu ngabo z’igihugu yatangiye uyu mushinga mu mpera za 2005 kandi umaze gukomera ndetse amoko 13 y’isabune akora yamaze kwemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuziranenge RSB (Rwanda Standards Board).
Bimwe mu bimera bikoreshwa mu gukora amasabune ya Limefresh
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Major Peterson, yatubwiye muri macye uburyo yatekereje uyu mushinga uhabanye cyane n’umurimo yari avuyemo wo kurinda igihugu mu ngabo z’u Rwanda. Yatubwiye ati:
Mu Rwanda inganda zikora amasabune zirahari ariko 99% ni isabune zifite ingaruka zitari nziza ku bidukikije cyangwa ku mubiri w’umuntu. Muri gahunda ya leta yo kubungabunga ibidukikije, naravuze nti ni gute nakora amasabune abungabunga ibidukikije? Uretse ibyo kandi, nifuzaga gukora ibintu bitanga akazi ku bandi bantu. Hari uruganda runini nasuye muri Muchigan rukoresha abantu barenga 3000. Uribaza abo bantu batunze imiryango ingana iki?
Major Gasangwa Peterson. Foto: New Times
Yakomeje ati “Tugarutse inyuma, kugira ngo mbe umusirikare, sinabitekerezaga nkiri umwana ariko nabikoze kubera gukunda igihugu. Nyuma yo kuba umusirikare natekereje ikindi nakora, abanyarwanda bafite amahoro ariko bakeneye no kwiteza imbere. Nakoze iby’ubwubatsi amezi macye mbonamo n’amafaranga ariko numvaga bidahagije kuko bidaha abantu benshi akazi”
Abakozi ba Limefresh mu imurikagurisha i Gikondo
Nyuma yo kunoza umugambi neza, Gasangwa yatangije uruganda yise Limefresh Future Cleaner rukaba rukora amasabune rwifashishije ibimera gusa nka Chaichai, inturusu, indimu n’ibindi byinshi bitandukanye, umwahariko w’izi sabune zose ukaba ari uko amazi yakoreshejwemo wayasuka mu murima cyangwa ahandi hari ibimera, ukavomera iyi sabune ntibyangize. Izi sabune harimo izikoreshwa mu gusukura ibyo kuriramo, kugoropa, koza ibirahure, koza imodoka, gutunganya amatapi, koza amakaro, gukura ibizinga ku myenda n’ibindi byinshi bifite akamaro mu mirimo yo mu rugo, ntawakwirengagiza kandi ko amwe muri aya masabune akoreshwa mu koga cyangwa koza mu mutwe.
Amasabune atandukanye ya Limefresh
Major Gasangwa Peterson kandi yatubwiye ko nta mpamvu yo kumva ko bidashoboka kuko uyu mushinga yawutangije amafaranga macye cyane, yari amadolari 100 gusa, ni ukuvuga 78000 Rwf cyangwa 79000 Rwf ukurikije uko icyo gihe amadolari yavunjwaga. Yasoje agira inama abantu bose bafite gahunda yo kwikorera cyangwa bakora umwuga umwe bakumva ko kuwuvamo cyangwa kwiyagurira mu bindi bigoye, yavuze ati “Ahari ubushake ubushobozi buraboneka. Iyo ukora ibyo ukunze, nta kintu na kimwe utabasha kugeraho.”
Nyuma yo kugira igitekerezo cyo gukora uyu mushinga, Gasangwa yagiye kwiga uko bikorwa ndetse afite abandi bantu 3 bafite ubumenyi mu gukora aya masabune, kugeza ubu afite abakozi barenga 20 ndetse yishimira iyo ntambwe kuko bimutera ishema kumva ko yakoze ikintu gitanga akazi ku bandi bantu.
TANGA IGITECYEREZO