Nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiriye icyizere Bwana Edouard Ngirente akamuha umwanya wa Minisitiri w’intebe, mu gicuku cy’uyu wa Gatatu hatangajwe abazafatanya n’uyu mugabo muri Guverinoma nshya.
Muri iyi guverinoma nshya harimo impinduka ndetse na bamwe bahinduriwe imyanya kimwe ariko nuko hinjiyemo amaraso mashya. Uwo twagarukaho ubu ni Henry Jado Uwihanganye wabaye umunyamakuru ukunzwe mu bijyanye n’imyidagaduro kuri ubu akaba yamaze kubona umwanya w’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
Iyi Guverinoma nshya yagiyeho nyuma y'uko Minisitiri w'intebe mushya w'u Rwanda arahiye
Usibye abaminisitiri n’abanyamabanga bahoraho mu ma minisiteri anyuranye kandi abayobozi banyuranye bahawe imyanya ari naho Bamporiki Edouard wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe umuyobozi w’itorero ry'igihugu. Uwari Minisitiri w'Intebe Anasatse Murekezi, yagizwe Umuvunyi Mukuru, Olivier Nduhungirehe wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba. Hari n'abandi banyuranye bahinduriwe imyanya.
Yamamaye nka Henry Jado Uwihanganye kuri Radio Salus na Radio 10
Nkuko Inyarwanda.com tubikesha itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, hatangajwe abagize Guverinoma nshya. Iryo tangazo riragira riti: Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri:
Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Abanyamabanga ba Leta:
Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru
2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye
Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
TANGA IGITECYEREZO