Freeman ni umuhanzi nyarwanda ukiri gushakisha uko yazamura izina rye mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda, uyu muhanzi kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ntibikabeho’ indirimbo yari amaze iminsi ashyize hanze.
Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Freeman yafashwe anatunganywa na Mariva umwe mu basore bamaze kubaka izina mu gutanganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda. Ibi byatumye uyu musore atangariza Inyarwanda.com ko iyi ari intambwe yateye muri muzika ye kuba ari gukorana n’abakomeye mu gutunganya ibihangano.
TANGA IGITECYEREZO