Rukundo Denis ni myugariro w’iburyo muri KCCA FC muri Uganda, umukinnyi ikipe ya APR FC yifuza ko yaza gusimbura Rusheshangoga Michel wamaze gusinya imyaka ibiri muri Singida United muri Tanzania. Jimmy Mulisa yemereye abanyamakuru ko uyu musore biri bugufi ko yasinya amasezerano muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.
Mu kiganiro yagiranyen n’abanyamakuru nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na KCCA FC igitego 1-1, Jimmy Mulisa yemeye ko abayobozi b’ikipe ya APR FC bakomeje ibiganiro na Rukundo Denis kuko nawe asanzwe amwemera nk’umukinnyi mwiza.
“Rukundo ni umukinnyi mwiza. Njya mukurikira, no muri Confederations bakina twaraganiriye. Yaranyandikiye turavugana. Ubu ibiganiro birahari ariko birashoboka ko mu minsi micye gahunda zagenda neza. Sinzi aho bigeze gusa abayobozi bari kuganira nawe”. Jimmy Mulisa
Mulisa akomeza avuga ko abantu bibeshya ko APR FC yatakaje abakinnyi benshi nyuma ya shampiyona ariko ngo siko bimeze kuko ngo mu bakinnyi basohotse muri iyi kipe abakoreshwaga cyane ari babiri gusa.
“Nkunda kubabwira ko abakinnyi bagiye, abakinaga ngira ngo ni nka babiri. Abandi bakinnyi barahari. Abari baragiye mu ikipe y’igihugu nabahaye ikiruhuko cy’icyumweru, nabo mu cyumweru gitaha bazaza dutangire dukore, urumva ko ikipe isa naho yuzuye”. Jimmy Mulisa.
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yemera ko uko byagenda kose igitutu kitabura muri APR FC
Jimmy Mulisa yemera ko Denis Rukundo ari myugariro mwiza
Muri uyu mukino wa gishuti, APR FC yatsindiwe na Twizerimana Martin Fabrice umukinnyi wo hagati wavuye muri Kiyovu Sport, umukinnyi Jimmy Mulisa avuga ko amahirwe menshi aruko yasinya amasezerano.
"Martin we ngira ngo yamaze kumvikana n'abayobozi. Birashoboka ko yazasinya vuba aha ngaha. Hari n'abandi turacyareba mu yindi mikino ya gishuti tuzakina nk'ibiri mbere y'imikino y'irushanwa ry'Agaciro Development Fund". Jimmy Mulisa
Twizerimana Martin Fabrice yatsindiye APR FC byongera amahirwe yo kubona amasezerano
Jimmy Mulisa avuga ko yashimishijwe n'umukino yakiriyemo KCCA FC nk'ikipe iheruka mu mikino Nyafurika
DORE ANDI MAFOTO AGARAGAZA RUKUNDO DENIS MU MUKINO KCCA FC YAKINNYE NA APR FC
Rukundo Denis ashyira umupira ku mutwe
Rukundo Denis imbere ya Sekamana Maxime wa APR FC
Rukundo Denis asatira Ishimwe Christian wa APR FC
Rukundo Denis
Rukundo Denis na Sekamana Maxime
Rukundo Denis ashaka inzira kwa Ishimwe Christian
Ishimwe Christian yakinaga ku ruhande rw'ibumoso rusanzweho Imanishimwe Emmanuel uri mu biruhuko
Rukundo Denis umupira wibera ku kirenge
Sekamana Maxime na Ishimwe Christian ni bo bakinnyi ba APR FC batanga ubuhamya bw'imikinire ya Rukundo Denis
Umufana wa APR FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO