Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Kigali Up, hagaragaye umuhanzikazi Manou Gallo wo muri Côte d'Ivoire. Usibye uyu wabimburiye abandi bo hanze ariko n'abandi bahanzi banyuranye byitezwe ko baza gukomeza kugera i Kigali aho bitabiriye iri serukiramuco.
Ni muri urwo rwego mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 umuhanzikazi wo muri Amerika uzwi nka Soleil Laurent yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yabaye umuhanzi wa kabiri umaze kugera mu Rwanda. Uyu muhanzikazi yageze i Kanombe aherekejwe n’itsinda rimucurangira rizwi nka Quantum Split.
Soleil Laurent akigera i Kigali yakiriwe n'itangazamakuru
Yazanye n'abacuranzi be
Soleil Laurent uje mu Rwanda ku nshuro ye ya gatatu yikurikiranya yijeje abanyamakuru ko agiye gukora ibintu byinshi akongera gushimisha abakunzi b’umuziki nkuko yagiye abikora mbere dore ko ari inshuro ye ya gatatu yitabira Kigali Up Festival.
Yaje aherekejwe na Papa we uyu ubanza ibumoso aha bari kumwe na Might Popo utegura kigali Up
Tubibutse ko hari abandi bahanzi barimo Patoranking, Alpha Blondy, Ismael Lo bose bagitegerejwe kugera i Kigali bitabiriye Kigali Up Festival izaba tariki 19-20 Kanama 2017.
TANGA IGITECYEREZO