Inkuru ibabaje imenyekanye ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni urupfu rwa Therese Kunda, umugore w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel, witabye Imana azize uburwayi nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.
Kwizera Emmanuel ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ari na we uyobora umuryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).
Umwe mu nshuti za hafi za Ev Kwizera Emmanuel yabwiye Inyarwanda.com ko nyakwigendera Kunda Therese yazize indwara ya Cancer yari amaze igihe gito yivuza dore ko ngo muri uyu mwaka wa 2017 ari bwo yatangiye kurwara, gusa mbere yaho akaba yarajyaga yumva afite umunaniro mwinshi. Iyi ndwara ya Cancer nyakwigendera Kunda Therese yayivurije mu Rwanda mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaganga baho bamusaba kujya kwivuriza mu Buhinde nyuma yo gusanga arwaye Cancer. Yaje kujya mu Buhinde inshuro ebyiri, abantu babona yakize.
Nyakwigendera Kunda Therese
Muri iyi minsi ishize ngo yongeye kuremba ajya ku bitaro bya King Faisal, gusa ngo nubwo byari bikomeye, abantu bumvaga azakira. Urupfu rwa Kunda rwashenguye imitima ya benshi na cyane ko asigiye umugabo we Kwizera Emmanuel abana bato cyane ukongeraho no kuba iyi ndwara yari ayimaranye igihe kitari kinini. Ku wa Kane tariki 10 Kanama 2017 ni bwo nyakwigendera azashyingurwa i Rusororo, kuri ubu ikiriyo kikaba kiri kubera mu rugo rwa Kwizera i Gikondo mu mudugudu wa BNR irihande rwa Association Umwana ukundwa.
Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel
Nyakwigendera Kunda hamwe na Ev Kwizera Emmanuel
Nyakwigendera Kunda Therese asigiye Ev Kwizera abana bato cyane
TANGA IGITECYEREZO