Korali Horeb ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya AEBR Kacyiru yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo album yayo ya mbere y'amajwi. Korali Horebu igizwe n'urubyiruko ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu itorero rya AEBR riyoborwa ku rwego rw'igihugu na Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko.
Ngabonziza Aline, umwe mu bayobozi ba korali Horeb yateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 kikazabera kuri AEBR Kacyiru kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba.
Iki gitaramo kizabanzirizwa n'igikorwa cyo gutanga amaraso yo gufasha imbabare zo mu bitaro bya CHUK,na cyo kizaba tariki 11 Kanama 2017 kuva Saa munani z'amanywa, akaba ari igikorwa cy'urukundo no gufasha cyateguwe ku bufatanye bwa korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru, RBC na korali Horeb.
Ngabonziza Aline yakomeje avuga ko muri iki gitaramo bazamurikiramo album yabo ya mbere y'amajwi, bazaba bari kumwe n'umuhanzi Aime Uwimana, Healing worship team ndetse n'andi makorali yo kuri AEBR Kacyiru. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose bazifuza gufatanya nabo muri iki gitaramo.
Korali Horeb ya AEBR Kacyiru
Healing worship team itegerejwe muri iki gitaramo
Aime Uwimana na we azaba ahari
Birumvikana Seraphim Melodies ntiyabura muri iki gitaramo
Korali Horeb irakataje mu muziki uhimbaza Imana
Abasore bagize korali Horeb
Abakobwa bagize korali Horeb
TANGA IGITECYEREZO