Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) bizihije umunsi w’ubusabane wabereye mu mujyi wa Phoenix.
Ibi birori byatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ahitwa kuri Peoria Community Center, byitabirwa n’abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti zabo. Ni ibirori byari byiganjemo urubyiruko, ababyeyi, abakuze nabo bakaba batari bahatanzwe.
Mu bandi bitabiriye ibi birori twavugamo kandi Madamu Raissa Irakoze Cunningham waje ahagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri Amerika (USRCA), na Colonel Vincent Nyakarundi, Military Attaché muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada waje ahagarariye Madamu Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarashoboye kwiyizira kubera impamvu z’akazi.
Ibi birori byitabiriwe cyane
Umudiho wa kinyarwanda ku rubyiruko rw’abanyarwandakazi batuye muri Arizona wafunguye ibirori ndetse unishimirwa cyane n’abari aho. Mu bandi bitabiriye iki gikorwa cy'ubusabane harimo umuhanzi nyarwanda w’icyamamare uzwi nka Meddy wari witezwe bidasazwe kuri uwo munsi ndetse hari n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Ally Soudy, wayoboye gahunda z’umunsi.
Ally Soudy ni we wayoboye ibi birori
Mu ijambo rye, Bwana Jean Claude Habineza, Perezida wa RCA Arizona, yashimiye abari bitabiriye ubusabane abibutsa ko abatuye Arizona baherukaga ubusabane ku itariki ya 7 Mutarama 2017. Yakomeje agira ati:
Icyo gihe tukaba twari twiyemeje kujya duhura kenshi kugirango dushimangire ubumwe bwacu hagamijwe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu. Uyu munsi w’ubusabane uhuriranye n’uko turimo kwitegura umunsi wo kwitorera Perezida wa Repubulika uzaba ku itariki ya 3 Kanama 2017. Nshimiye abiyandikishije kuzatora mboneraho no kubatangariza inkuru nziza ko Arizona yemerewe ibiro by’amatora.
Yakomeje ashishikariza abari mu busabane kuzatora ingirakamaro avuga ko ushaka amahoro, ubumwe n’iterambere azi uwo akwiye gutora. Yibukije ko umukandida wa RPF-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo kuyobora bikaba bigaragazwa n’ibyo yagejejeho abanyarwanda harimo kuyobora urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ibikorwa by’amajyambere yagejeje ku Rwanda mu gihe amaze ayobora igihugu cyacu.
Bataramiwe no mu njyana Gakondo y'u Rwanda
Yatanze ingero mu guteza imbere umunyarwandakazi aho u Rwanda rwesheje umuhigo ku isi aho abari n’abategarugori barenze 60% mu Nteko Nshingamategeko, mu rwego rw’ubukungu aho ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ubu bukaba bwiyongera ku gipimo cya 7-8%.
Mu butabera, yabibukije ko ubutabera bwunga bwageze ku bikorwa bitangaje, mu buzima, abanyarwanda basanga 90% bakaba bafite ubwishingizi bwo kwivuza, mu guteza imbere urubyiruko, bose bakaba bagomba kwiga nibura amashuri abanza n’ayisumbuye, mu bukerarugendo, RwandAir imaze guhuza u Rwanda n’ibihugu bitandukanye by’isi harimo Uburayi, u Buhinde ndetse mu minsi ya hafi ikaba izatangira kujya ikorera ingendo zayo muri Amerika n’ibindi n’ibindi.
Undi wafashe ijambo ni uhagarariye USRCA (Umuryango w’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Raisa Irakoze Cunningham waje aturutse Atlanta akaba yari yaje ahagarariye Komite ya USRCA. Nawe yunze mu rya Claude avuga ko n’ubwo atagambiriye kwamamaza umukandida uyu n’uyu, bitamubuza gusaba abazatora kuzatora umukandida wa RPF kuko yagaragaje ubushobozi aho yagaruye amahoro n’ubumwe mu bana b’u Rwanda, igihugu kikaba cyarateye imbere ndetse kikaba cyubashywe mu rwego rw’isi.
Ijambo risoza ryavuzwe n’Umushyitsi mukuru, Col. Vincent Nyakarundi washimye ukuntu umuryango wa RCA Arizona umaze gutera imbere. Yasobanuye ko kuba Arizona ari hamwe mu hantu 10 hashyizwe ibiro by’itora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitikoze, ahubwo hari umubare wagombaga kugerwaho mu biyandikishije kuzatora. Arizona ikaba yarageze kuri uwo mubare ndetse ikaba yarawurengeje.
Yasabye abanyamuryango ba RCA Arizona kuzitabira amatora ndetse bagatora umukandida ukwiye kuyobora koko abanyarwanda kugira ngo hasigasirwe ibyagezweho ndetse bakomeze gutere imbere. Ikindi yasobanuye ni uko umuntu waba yariyandkishije kuzatora ariko wenda umunsi w’itora akaba atari aho agomba gutora ashobora kuzatorera aho yaba ari akaba yashyirwa ku mugereka. Yavuze ko kuba barabonye ibiro by’itora muri Arizona ari byiza ariko akaba ari n’inshingano.
Yagize ati: "Ntimuzadutetereze twe twemeje ko hano hakwiye koko ibiro by’itora, ndetse n’Umuyobozi wa RCA Arizona. Muzitabire amatora, kandi mutore ingirakamaro."
Ibirori byashojwe n’umuhanzi Meddy wasusurukije ku buryo bukomeye abari bitabiriye, aho yaririmbye indirimbo ze zo hambere akavanga ni inshyashya. Ahagana saa yine z’ijoro, Ally Soudy wari umuyobozi wa gahunda yaje gusoza ibirori byaberaga aho byimurirwa ahandi hari hagiye kubera After party.
REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Ally Soudy yanyuzagamo akabasusurutsa
Abitabiriye ibi birori banasangiye amafunguro
Meddy yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze
Meddy yishimiwe mu buryo bukomeye
TANGA IGITECYEREZO