Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Singida United izamutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania, yerekanye rutahizamu Danny Usengimana na myugariro Rusheshangoga Michel abanyarwanda babiri bagaragara mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri gahunda yayo yo kwiyubaka.
Danny Usengimana yaguzwe ibihumbi ijana by’amadolari ya Amerika (100.000 US$). Uyu musore yavuye muri Police FC yatsindiye ibitego 19 muri shampiyona isojwe ya 2016-2017 nyuma yuko yari yayitsindiye ibitego 16 mu mwaka w’imikino 2015-2016.
Rusheshangoga Michel wari umaze imyaka itanu muri APR FC, yaguzwe akayabo k'ibihumbi 42 by’amadolari ya Amerika (42.000 US$) nyuma yo kwitwara neza muri APR FC no mu mikino yakinnye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Rusheshangoga Michel (ubanza ibumoso) na Danny Usengimana (Ubanza Iburyo) berekanwe muri Singida United
Danny Usengimana azakomeza kwambara nimero 10
Rusheshangoga Michel azagumana nimero 22
TANGA IGITECYEREZO