Kigali

Bihora ari bishya muri FANTASTIC Restaurant, ubu noneho yimukiye mu nyubako nshya!

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2017 19:25
2


Fantastic Restaurant ni resitora imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali aho imaze igihe kinini yakira abayigana. Kuri ubu nyuma yo kugira umubare munini w’abakiliya iyi resitora yamaze kwimukira mu nyabako nini yisanzuye ndetse zimwe muri serivisi z'ayo irazivugurura.



Kuri ubu Fantastic Restaurant irabarizwa ku muhanda wahahoze hazwi nko kwa Venant, hafi yahahoze Eto Muhima. Ubwo umunyamakuru wacu yahageraga yassanze bari mu mirimo ya nyuma yo kwitegura gutangira kwakira abantu.

FantasticIyi ni yo 'Comptoir' ya Fantastic restaurant nshya

Fantastic

FantasticFantastic restaurant nshya ifite umwihariko wo kuba yisanzuye uje wiyongera ku isuku ntagereranywa ihasanzwe

Ubuyobozi bw’iyi resitora bwadutangarije ko uretse kuba mu mafunguro y’amoko yose bari bafite hiyongereyemo n’andi anyuranye, ngo bagiye kugarura gahunda ya weekend ishyushye, aho abakunzi b’igisope bazajya bataramirwa na Orchestre Impala, ndetse hakaba hari n’aba Djs bazajya bavangavanga imiziki inyuranye.

Fantastic

Aha ni ho abahanzi bakora umuziki wa live bazajya bataramira, ibikoresho byabo nabyo byavuguruwe

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru nabo nk’ibisanzwe bazajya babasha kureba amashampiyona atandukanye yo hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda kuko bafite amafatabuguzi y’amashene ya televiziyo yose akomeye.

FantasticUbu Fantastic restaurant iherereye ku muhanda uva ahahoze ari kuri Eto Muhima ugana ahahoze ari 'Chez Venant' mu masangano y'umuhanda (rond point)mu mujyi rwagati

FantasticAha muri iyi Fantastic Restaurant and Bar, bashyize igorora bamwe bakunda kwifata neza bitegeye ibibera mu muhanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Hari abakobwa bashyushye bakwica
  • mimy7 years ago
    Niheza sana nagiyeyo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND