Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2017 nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017.
Hakizimana Muhadjili ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatatu (3’), Bizimana Djihad yungamo ku munota wa 19’ w’umukino. Amakipe avuye kuruhuka ni bwo Tuyishime Eric wari winjiye mu kibuga asimbuye Mukunzi Yannick, yaje kwinjiza igitego ku munota wa 67’ w’umukino.
Sekamana Maxime yabonye igitego ku munota wa 79’. Uyu musore nawe yinjiye mu kibuga asimbura Ngabonziza Albert. Igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 90’ w’umukino.
Muri uyu mukino utabonetsemo amakosa menshi, APR FC yakoze amakosa ane (4) yatumye Amagaju FC atera imipira ine (4) y’imiterekano (Free-Kicks). Amagaju FC yakoze amakosa umunani (8) yatumye abakinnyi ba APR FC bayihana bakoresheje imipira iteretse.
Mu guhana hakoreshejwe amakarita, Ndizeye Innocent yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC wari wagarutse nyuma yo kuba atarakinnye umukino ubanza.
Mu gusimbuza, Nsengiyumva Fabien yinjiye mu kibuga asimbura Ndizeye Innocent, Irakoze Gabriel yasimbuye Munezero Dieudonne ku ruhande rw’Amagaju FC atozwa na Nduwimana Pabro.
Ku ruhande rwa APR FC itozwa na Jimmy Mulisa, Issa Bigirimana wagize akabazo k’imvune yasohotse mu kibuga asimburwa na Nkizingabo Fiston wahinduriwe nimero kuko kuri ubu yafashe nimero 28 yambarwaga na Ngandu Omar wamaze kujya muri AS Kigali. Nkizingabo yari asanzwe yambara nimero 29.
Gusimbuza byakomeje bituma Tuyishime Eric asimbura Mukunzi Yannick nawe witwaye neza hagati mu kibuga naho Sekamana Maxime asimbura Ngabonziza Albert wahise atanga igitambaro cya kapiteni kwa Rusheshangoga Michel.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Nshuti Innocent (ibumoso), Sekamana Maxime (hagati) na Hakizimana Muhadjili (iburyo) buri umwe yagiye atsinda igitego
Abafana ba APR FC bigaragaza mu gufana
Bizimana Djihad umukinnyi utyaye muri iyi minsi hagati mu kibuga nawe yatsinze igitego
Nshimiyimana Imran ahetse Tuyishime Eric nk'igihembo cy'uko yabatsindiye igitego
Ubwo abafana binjiraga ku kibuga
Shaban Hussein Chabalala inyuma ya Nsabimana Aimable
Yannick Mukunzi yereka bagenzi be icyo bakora
Jimmy Mulisa abwira Mukunzi Yannick ati "Mutuze mushyire umupira hasi"
Shaban Hussein Chabalala agerageza gucenga Bizimana Djihad
Bizimana Djihad anyarukana umupira
Abafana ba APR FC
Farouk Ruhinda Saifi (iburyo) rutahizamu wa Bugesera FC wanakiniye APR FC
Intebe y'abasimbura ba APR FC
Abasimbura b'Amagaju FC
Amabwiriza acicikana ku ruhande rwa APR FC
Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga areba aho iminota igeze
Nduwimna Pabro umutoza w'Amagaju FC atanga amabwiriza
Sibomana Alataf w'Amagaju FC yumvana na Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent umutoza wungirije bari bahari
Abafana ba APR FC baraye neza ibyo aribyo byose
Nduwimna Pabro umutoza w'Amagaju FC yumiwe ubwo ibitego byari bimaze kurumbuka
Hakizimana Muhadjili ashyira umupira ku gituza
Nshuti Innocent nyuma y'umukino
Intare za APR FC Fan Club nyuma y'umukino
Abasifuzi barangije akazi
Agahinda kari kose ku bakinnyi b'Amagaju FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO