Nyuma y’igitaramo cya nyuma cyabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/06/2017, DREAM BOYS ni bo bahize bagenzi babo 9 bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7.
Iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa, nyuma yo gutaramira i Huye, i Gicumbi, i Ngoma na Rubavu aba bahanzi bose uko ari 10 banganyaga amahirwe yo kuba bakwegukana iri rushanwa ariko uyu mugoroba usize Dream boys ari bo bahize abo bahatanaga bose.
Aimable Twahirwa wari uhagarariye akanama nkemurampaka yafashe ijambo ashimira abaanzi bose muri rusange uburyo bitwaye, maze bahita batangira guhamagara bahereye ku wa 10 kugeza kuwa 1
Aha, abahanzi bose uko ari 10 bari bategerezanije amatsiko umusaruro w'akazi bakoze
Aha hari hasigayemo batatu ba mbere, Christopher, Bull Dogg na Dream boys
Bull Dogg cyo kimwe n'abafana be yatunguwe cyane n'umwanya abonye ndetse mu maso byagaragaraga ko atabyishimiye
Nyuma yo kwitabira iri rushanwa inshuro eshanu zikurikiranije, bagasiba ku nshuro ya 6, ubu bagarutse ku nshuro ya 7 baryegukana bahembwa miliyoni 24
Platini yereka abafana babo igikombe
TMC wari wasanzwe n'ibyishimo yafashe ijambo ashimira abantu bose babahaye hafi by'umwihariko Clement na Knowless yanasabye ko baza imbere ku rubyiniro, ndetse anashimira abafana babo bitwa Indatwa. Platini nawe yashimiye Olivier nyiri kompanyi yitwa Volcano itwara abantu.
Ibishashi by'umuriro(Fireworks) byarashwe mu kirere mu rwego rwo kwishimira itsinzi ya Dream boys
Dream boys baje biyongera kuri Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, King James wakurikiyeho, Riderman ku nshuro ya 3, Jay Polly ku nshuro ya 4, Knowless Butera ku nshuro ya 5 na Urban boys baherukaga kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo ryahatanirwaga ku nshuro ya 6.
Active, Bull Dogg, Christopher, Dany Nanone, Davis D, Dream boys, Oda Paccy, Mico The Best, Queen Cha na Social Mula nibo bahanzi bari bagize amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ritegurwa na EAP ku bufatanye na Bralirwa, aho bazengurutse mu ntara enye zigize igihugu n'umujyi wa Kigali mu bitaramo batangiye muri Gicurasi.
UKO ABAHANZI BAKURIKIRANYE:
10.Davis D
9.Dany Nanone
8.Active
7.Social Mula
6.Oda Paccy
5.Queen Cha
4.Mico The Best
3.Bull Dogg(yahawe sheki ya miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda)
2.Christopher(yegukanye sheki ya 4,500,000frw)
1.Dream boys(begukanye miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda)
UKO IKI GITARAMO CYA NYUMA CYAGENZE UMUNOTA K'UWUNDI
Abafana b'inkwakuzi bahageze kare
Nk'ibisanzwe Primus Guma Guma Super Star ni umuziki ujyana no kwica icyaka
Dj Ira niwe wabanje gususurutsa abafana aho yavangavangaga imiziki
-Ahagana ku isaha ya saa kumi n'imwe n'igice ni bwo abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo Mc Buryohe na Kate Gustave bageze ku rubyiniro maze baha ikaze abafana bitabiriye
Mc Kate aha ikaze abafana
Mc Buryohe
Producer Ishimwe Clement ni umwe mu bahageze kare cyane. Birumvikana yaje gutera ingabo mu bitugu Dream boys
Bamwe mu bafana bagaragazaga ubwoba mbere y'igitaramo, birumvikana baribaza niba abahanzi bashyigikiye buri buhacane umucyo
Bamwe mu baje gushyigikira Dream boys
Uyu we yabanje kwigurira rimwe
Ibyuma bifata amashusho byahageze, ama televiziyo anyuranye yiteguye gukurikirana iki gitaramo
-Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'iminota 20 nibwo abashyushyarugamba bahaye ikaze Sebeya Band ifasha abahanzi mu muziki walive, iri tsinda rigizwe n'urubyiruko rwize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo ryabanje ritaramira abafana mbere y'uko igitaramo nyirizina gitangira.
Abagize Sebeya Band
Ni ubukwe mu bundi
Morali ni yose kuri bamwe
Yifashishije ikoranabuhanga mu gafata amashusho y'urwibutso
-Ahagana ku isahaya saa kumi n'ebyiri na 40 ni bwo abagize akanama nkemurampaka: Aimable Twahirwa, Uwitonze Clementine na Mc Lion Imanzi bageze mu byicaro byabo.
-Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na 45, Oda Paccy niwe wabimburiye abandi bahanzi. Uyu muraperikazi wari uherekejwe n’ababyinnyi yaririmbye indirimbo ‘Rendez-vous’ na ‘Umusirimu’.
Oda Paccy n'ababyinnyi be baserutse muri ubu buryo
Oda Paccy i Kigali
-Nyuma ya Oda Paccy, hahise hakurikiraho Platini na TMC, abasore babiri bagize itsinda rya Dream boys, aho bishimiwe mu ndirimbo yabo 'Bucece' ariko muri rusange bakaba batashyigikiwe cyane nkuko byari byitezwe.
Ababyinnyi ba Dream boys batungutse ku rubyiniro bitwaje 'buji' bagaragaza ko uyu mugoroba biteguye ibirori
Platini nk'ibisanzwe yafatanyaga n'ababyinnyi babo gukaraga umubyimba
TMC na Platini baje bambariye kwegukana igikombe....Reka tubihange amaso!
Itsinda rya Dream boys imbere y'abafana bitabiriye iki gitaramo
-Davis D niwe wahise akurikiraho, uyu musore yaririmbye indirimbo 'Mariya kaliza' na 'Biryogo'. Nubwo ari ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa uyu musore iri rushanwa risize rigaragaje ko ari umwe mu bahanzi batinyuka stage.
Davis D ku rubyiniro
Ababyinnyi ba Davis D
Davis D ati " Say YEAHHHH my people"
Davis D
-Umuraperi Dany Nanone niwe wahise akurikiraho, uyu musore yahereye ku ndirimbo ye nshya ‘Soldier’ abantu benshi hano batari bazi ariko ingufu yakoresheje zatumye ajyana n’abafana, maze bigeze ku ndirimbo ye ‘Ikirori’ biba ibindi bindi aho imbaga y’abafana yose yavuye hasi ikabyinana nawe.
Dany Nanone yinjiye mu isura y'abaraperi
Dany Nanone hamwe n'umusore umufasha ku rubyiniro
Dany Nanone yageze aho akuramo umupira yari yambaye
Uyu mufana yabyinaga 'Ikirori'
-Christopher niwe wakurikiyeho, uyu musore yinjiriye ku ndirimbo ‘Uwo munsi, uburyo ituje byatumye abafana nabo batuza babyinana nawe, gusa baje kwirekura barabyiona ubwo yarageze ku ndirimbo ‘Birahagije’ yanyeganyeje abafana benshi. Uyu musore nyumayo kuririmba yasabye abafana kuvuga mu ijwi riranguruye ko ari we ‘Christopher’ ukwiriye kwegukana iki gihembo.
Christopher yaje yambaye costume
Uyu musore yageze aho akuramo ikoti arabyina karahava
-Itsinda rya Active niryo ryahise rikurikiraho, aba basore bazwiho imibyinire iryohera abafana bashimishije abafana mu ndirimbo 'Slow down'.
Active
Tizzo
Derek
Olivis
Active i Kigali
-Nyuma hakurikiyeho Social Mula, umusore waririmbye indirimbo ‘Ku ndunduro’ na ‘Amahitamo’ mu ijwi ryiza cyane ryatumye yishimirwa n’abafana batari bacye.
Social Mula
Social Mula imbere y'abafana b'umuziki i Kigali
-Queen Cha niwe wahise ukurikiraho, indirimbo ye 'Kizimyamoto' yayiririmbanye n'abafana be ariko bari batuje.
Queen Cha ni gutya yaserutse i Kigali
Aha Queen Cha yaririmbaga 'Kizimyamoto'
-Bull Dogg yageze ku rubyiniro ahindura ibintu, ntawabura kuvuga ko ariwe uri kuza ku isonga mu kwishimirwa bikomeye n'abafana. Bamweretse urukundo rukomeye banagaragaza ko ariwe bifuza ko yegukana iki gikombe, maze nawe mu mvugo ye atebya ati "Igihe cyanjye ni iki. Ibi bintu twarabikoze aho twanyuze hose. Izi pinda(amafaranga) ndarara nzimfumbase."
Bull Dogg agitunguka ku rubyiniro
Mu buryo budashidikanywaho, Bull Dogg yanikiriye bagenzi be mu gitaramo cy'i Kigali
Bull Dogg yaririmbye 'Nk'umusaza' na 'Cinema'
Bull Dogg yishimiwe bikomeye n'abafana...
Uyu muraperi abonye uburyo ari gufanwa byamushimishije cyane, nawe aramwenyura ati "Igihe cyanjye cyageze!"
-Mico niwe muhanzi wariribye ku mwanya wa 10, aho yataramiye abafana mu ndirimbo zitandukanye harimo 'Akabizou'.
Mico The Best n'ababyinnyi be ubwo bari bataramiye abafana
Abagize akanama nkemurampaka: Uhereye ibumoso ni Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
-Ku isaha ya saa tatu akanama nkemurampaka kahise kajya kwiherera ngo kabarure amajwi y'uburyo abahanzi barushanyijwe muri iki gitaramo. Sebeya Band niyo yahise yongera guhabwaumwanya ngo itaramire abafana mu muziki wa live.
Uncle Austin hamwe n'umugore wa Danny Vumbi nabo baje kwihera ijisho
Butera Knowless wegukanye PGGSS5 hamwe na Aline Gahongayire nabo bategerezanije amatsiko uri bwegukane PGGSS7
Aba nabo bari baje gushyigikira umuhanzi wabo
Dore uko abahanzi bakurikiranye mu manota
AMAFOTO: Abayo Sabin
TANGA IGITECYEREZO