Uwase Hirwa Honorine wamamaye cyane nka Miss Igisabo agatangariza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ko umunyarwandakazi ari nk’uteye nk’igisabo, kuri ubu yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.
Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba. Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine ntiyabashije kuba Nyampinga w’u Rwanda n'ubwo hari benshi bamuhaga amahirwe, gusa yaje gutsindira ikamba rya Nyampinga ukunzwe na rubanda (Miss Popularity).
Kuri ubu amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko Miss Uwase Hirya Honorine (Miss Igisabo) yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, akaba ari gukora kuri Radiyo ya Gikristo yitwa Authentic Radio izwi cyane nk’iya Apotre Dr Paul Gitwaza ahanini bitewe nuko ari iy’itorero Zion Temple riyoborwa ku rwego rw’isi n’uyu mukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza.
Inyarwanda.com yaganiriye na Miss Uwase Honorine, yirinda kugira byinshi atangaza kuri aya makuru, gusa ahamya ko ari ukuri. Amakuru Inyarwanda.com ikesha bamwe mu banyamakuru ba Radio Authentic ni uko Miss Honorine amaze ibyumweru bibiri atangiye gukora kuri iyi radiyo, akaba akora mu kiganiro cyitwa ‘Authentic Breakfast’ kiba buri munsi kuva saa moya kugeza saa yine za mu gitondo. Iki kiganiro, agikoranamo n’umusore witwa Gitego. Hagati aho ariko hari amakuru avuga ko Miss Uwase Honorine hari iminsi micye agiye kumara atumvikana muri iki kiganiro akazakigarukamo nyuma y'iyo minsi azamara ahugiye mu zindi gahunda.
Miss Uwase Honorine ubwo yari muri Miss Rwanda 2017
Miss Uwase Honorine ari gukora kuri iyi radiyo ya Gikristo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukorera Imana aho afasha benshi gushima Imana mu masaha ya mu gitondo. Intego yo gukorera Imana binyuze muri iki kiganiro, ihuye n’uko uyu mukobwa yitwaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 dore ko Uwase Honorine yahakuye akazina ka Pasiteri bitewe nuko yafataga umwanya akabwiriza ijambo ry’Imana abandi bakobwa bari kumwe muri iri rushanwa ndetse akagera n’aho akorwaho cyane, amarira agatemba ku matama ye.
Nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda 2017, mu gikorwa cyo gushima Imana cyari cyateguwe na Miss Karimpinya Queen, igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017, kikabera ku Kimihurura tariki 3 Werurwe 2017 muri Women Foundation Ministries, Apotre Mignone Kabera yavuze ko Miss Uwase Honorine ari umwe mu rubyiruko Imana ihagurukije muri iki gihugu cy'u Rwanda ngo bamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Miss Honorine (uwa kane uhereye iburyo)
Miss Honorine agiye kuri iyi radiyo ya Gikristo (Authentic Radio) mu gihe iri kugaragaza impinduka haba mu biganiro byayo ndetse no mu bakozi bayo. Kuri ubu iyi Radio yatangije ibiganiro bishya ndetse izana n'abakozi bashya biganjemo abafite amazina azwi. Amakuru atugeraho ni uko Radio Authentic ngo ifite intego yo kuba radiyo y’icyitegererezo mu mikorere, ikaba radiyo yumvwa na benshi mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hari n’amakuru avuga ko hifuzwa ko yajya ku rwego nk’urwo KFM yari iriho haba mu bakozi ndetse no mu bindi biri tekinike.
Miss Honorine afite impano yo kuririmba
Miss Honorine asoma ijambo ry'Imana
Uwase Honorine (wambaye ikanzu y'umutuku) ni umwe muri 6 bari bahagarariye Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017
Miss Honorine mbere yo kujya muri Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO