Ubushakashatsi bushya bw’abongereza bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho nyuma y’imyaka 50 bishobora gufasha ubwonko gukomeza gukora neza kurushaho.
Babinyujije mu kinyamakuru cy’abanyamerika “The Journals of Gerontology”, aba bashakashatsi bashyize hanze imyanzuro yabo, aho babajije abagabo 28 n’abagore 45 bafite imyaka kuva kuri 50 kugeza kuri 83 bababaza ku bijyanye n’uburyo bitabira imibonano mpuzabitsina n’uburyo babasha gukoresha ubwonko bwabo.
Abantu bemeje ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro imwe mu cyumweru ni nabo byagaragaye ko babasha kuvuga mu buryo bunoze ndetse no kwigaragaza neza cyangwa se mu buryo buhamye mu bandi.
“Birashoboka ko bijyanye n’uburyo bwo kongera inshuro zo gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugendana no gufasha ubwonko mu buryo bw’imitekerereze.”, ibyemejwe n’uwari uhagarariye ubu bushakashatsi muri kaminuza ya Oxford na Coventry mu Bwongereza.
Aba bashakashatsi bakomeje ubu bushakashatsi kugira ngo bavumbure igisobanuro nyacyo cyangwa se n’uko ibi bintu bikora mu mubiri mu buryo bw’imikorere y’umubiri (Biological explanation), bagambiririye gusesengura uko imisemburo ndetse n’ibindi binyabutabire nka ‘dopamine’ na ‘ocytocine’ byagira aho bihuriza imibonano mpuzabitsina n’imikorere y’ubwonko.
SRC: 7sur7
TANGA IGITECYEREZO