Patrick Nishimwe ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki wa Gospel. Ubwo yinjiraga mu muziki mu ntangiriro z'uyu mwaka yishimiwe na benshi barimo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Inyarwanda.com yaganiriye n’uyu musore.
Patrick Nishimwe ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu karere ka Rusizi akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple. Ni umusore warangije kwiga amashuri yisumbuye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Nishimwe yadutangarije ko kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2012, gusa indirimbo ye ya mbere ayishyira hanze mu kwezi kwa Mutarama muri 2017. Yakomeje avuga ko kuva mu bwana bwe yakundana kuririmba na cyane ko yavukiye mu muryango w'abakristo.
Umuhanzi Patrick Nishimwe ni umwe mu bakorera umuziki mu karere ka Rusizi
Kugeza ubu Patrick Nishimwe afite indirimbo ebyiri ari zo: Impamvu ndirimba n’indi yitwa Agakiza naronse. Ni indirimbo zishimiwe na benshi mu bakurikirana umuziki wa Gospel, batangaza ko Patrick Nishimwe atanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Avuga ku bijyanye n’uko yatangiye kuririmba, yagize ati:
Kuririmba nabikunze kuva kera,mbitangira mu mwaka wa 2012,ariko indirimbo yanjye ya mbere yasohotse mu kwezi kwa 1/2017,ubu maze gukora indirimbo ebyiri ari zo ‘Impamvu ndirimba’ na Agakiza naronse’. Kuririmba nabikunze cyera, ndibuka ko nkiri muto bitewe nuko nakuriye mu muryango ukijijwe twaririmbaga kenshi haba mu rugo iwacu n’abavandimwe bandutaga ndetse no mu rusengero nkumva ndabyishimiye.
UMVA HANO 'AGAKIZA NARONSE' YA PATRICK NISHIMWE
Ngo yakwishima cyane aramutse akoranye indirimbo n'umuhanzi Nquebeko Mbatta
Inyarwanda.com yamubajije abahanzi yigiraho mu muziki we, Patrick Nishimwe adutangariza ko ari benshi cyane. Yaje gutangaza ko mu nzozi afite, yashimishwa cyane no gukorana indirimbo na Nquebeko Mbatta, umwe mu bahanzi bo muri Afrika y’Epfo bakomeye mu muziki wa Gospel. Yagize ati: "Abo nigiraho bo ni benshi, rwaba urutonde rurerure ariko byanezeza nkoranye indirimbo na NQUBEKO MBATTA."
Umuhanzi Nqubeko Mbatta umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo
Patrick Nishimwe ni we wiyandikira indirimbo ze, akibanda ku kuramya Imana no guhimbaza Imana. Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko umusaraba ashobora kuwuririmba bukarinda bwira. Yakomeje avuga ko afite inzozi zo kubona yagira uruhare rugaragara mu kubaka no gushyigikira ubwami bw’Imana. Yanavuze ko gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ari ibintu ateganya. Yagize ati:
Inzozi mfite nifuza kubona nanjye ndi kugira uruhare rugaragara mu kubaka no gushyigikira ubwami bw'Imana,nifuza kubona benshi baza kuri Yesu Kristo kuko nyuma yaho nizera ko hari ikamba ryiza nzaba nkwiriye kubw'uyu murimo. Yego gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ndabiteganya cyane.
Patrick Nishimwe ateganya gukora umuziki mu buryo bw'umwuga
UMVA HANO 'IMPAMVU NDIRIMBA' YA PATRICK NISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO