Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro waberaga i Nyamata mu Bugesera kuri uyu wa Mbere. Bizimana Djihad na Nshuti Innocent ni bo bakuye APR FC mu Karere ka Bugesera.
Ni umukino Jimmy Mulisa yari yateguye anakora ibyo abantu batari biteze mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko Rusheshangoga Michel usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yabanje mu kibuga akina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Nsabimana Aimable ari nako na Bizimana Djihad yatangiye akina hagati ariko aca ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri karindwi (Right-Wing).
Ku munota wa 25’ w’umukino ni bwo Bizimana Djihad yinjizaga penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Muhire Anicet bita Gasongo ubwo yategaga Nshuti Innocent wari uzamukanye umupira yari ahawe na Sibomana Patrick Pappy. Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 55’ gitsinzwe na Nshuti Innocent wacitse abugarira ba Bugesera FC.
Muhire Anicet Gasongo yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga biba ngombwa ko Kanyankore Gilbert akora impinduka akinjiza Rucogoza Aimable Mambo ukina mu bwugarizi bigahita biba ngombwa ko akuramo Iradukunda Jean Bertrand wakinaga asatira.
Ikipe ya APR FC yakoze amakosa 14 yatumye Bugesera FC itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Bugesera FC yari mu rugo yakoze amakosa arindwi (7) bityo APR FC ikayahanisha imipira y’imiterekano. APR FC yabonye koruneri enye (4) kuri imwe (1) ya Bugesera FC.
Mu gusimbuza, Kanyankore yakuyemo Guindo Abdallah ashyiramo Mbonigena Eric ku munota wa 58’. Ku ruhande rwa APR FC, Bigirimana Issa yasimbuye Sibomana Patrick Pappy ubwo hari hagiye gutangira igice cya kabiri, Twizerimana Onesme asimbura Hakizimana Muhadjili ku munota wa 71’ naho Sekamana Maxime asimbura Mukunzi Yannick ku munota wa 75’ w’umukino.
Mu guhana amakosa yakorewe mu kibuga, Samson Ikechukwu wa Bugesera FC yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Rusheshangoga Michel.
Ku ruhande rwa APR FC, Yannick Mukunzi yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Mugenzi Bienvenue wahoze muri APR FC naho Twizerimana Onesme we yayihawe azira ko yakiniye nabi Jean Bosco Uwacu.
Nyuma y’umukino, Kanyankore Gilbert Yaounde unaheruka mu ikipe ya APR FC nk’umutoza, yabwiye abanyamakuru ko kuba bakinanaga na APR FC baheruka gutsinda muri shampiyona, yashakaga intsinzi ariko ko n’umusifuzi yihanukiriye mu kubaha ikarita itukura. Kanyankore Gilbert yagize ati:
Njyewe mu buzima bw’umupira sinkunda kuvuga ku makosa y’abasifuzi. Hari abantu bayavuga babizi neza, icyakora navuga ko yihanukiriye. Yihanukiriye cyane kuko usibye n’umwanya yayitangiyeho na ririya kosa ntabwo ryari ikarita y’umutuku. Iyo atanga penaliti akamuha umuhondo nari kubyemera ariko guhita amuha umutuku yihanukuriye cyane.
Uyu mutoza avuga ko kandi ari nayo mpamvu bamwe bakunda gutuka abasifuzi ko bagira ikintu cyo kwibira amakipe kuko ngo bakora amakosa adakenewe cyane baryamira amakipe.
“Niyo mpamvu bakunda no kubatuka (Abasifuzi). Babatuka babavuga ko babera cyangwa iki… ariko bakora amakosa adakenewe. Buriya rero yaturyamiye cyane byanatugabanyirije imbaraga kandi byabonetse”. Kanyankore Gilbert aganira n’abanyamakuru.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya AS Kigali yaguye miswi n’Amagaju FC banganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Nyamagabe.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Bugesera FC: Kwizera Olivier (GK),Uwacu Jean Bosco,Mugabo Ismael, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet(Gasongo), Nzabanita David (C), Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah
APR FC:Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert (C), Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrikc Nshuti Innocent
Bizimana Djihad ahetse Nshuti Innocent abasore batsindiye APR FC
Bizimana Djihad yiruka asanga abafana nyuma yo kureba mu rucundura
Abakinnyi ba APR FC bashimira abafana
Nshuti Innocent amaze kubona igitego ku munota wa 55'
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego babonewe na Nshuti Innocent
Areba aho abayobozi bari bicaye avuga ati" APR FC ku mutima Bwana bayoboziiiii"!!!!!!!
Ingabo z'igihugu zari zaje gushyigikira APR FC
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Bugesera FC
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba APR FC
Abasimbura ba APR FC
Mashami Vincent (hagati) umutoza wungirije w'Amavubi wanatoje APR FC na Bugesera FC
Abasifuzi n'abakapiteni
Guindo Abdallah ashaka inzira igana izamu aciye kuri Hakizimana Muhadjili
Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi yari mu kirere ashaka umupira
Samson Ikechukwu ashaka igitego aciye kuri Nsabimana Aimable
Yannick Mukunzi agenzura umupira
Imanishimwe Emmanuel agorana na Farouk Ruhinda Saifi
Amucitse amufata umwenda arakurura....
..Biranga aramucika
Rusheshangoga Michel hasi na Samson Ikechukwu
Rusheshangoga Michel yakinaga mu mutima w'ubwugarizi
Abakinnyi barangamiye umupira
Nsabimana Aimable na Samson Ikechukwu mu kirere
Iradukunda Jean Bertrand ashaka inzira
Rusheshangoga Michel aca bugufi yugarira
Muhire Anicet amaze kumenyeshwa ko asohoka mu kibuga amaze guhabwa ikarita itukura
Muhire Anicet asindagizwa ngo asohoke
Muhire Anicet yicaye mu bafana
Mu kibuga cya Bugesera FC ivumbi riba ritumuka
Iradukunda Jean Bertrand yahise avamo asimburwa na Rucogoza Aimable Mambo ukina yugarira
Abafana ba APR FC
Samson Ikechukwu rutahizamu wa Bugesera FC ni we uzi ko yakiniye ku kibuga kibi
Ivumbi rimaze kuba ryinshi nibwo Issa Bigirimana yari ageze mu kibuga
Yannick Mukunzi hasi amaze kugira ikibazo cy'imvune
Yannick Mukunzi ajyanwa hanze
Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Bugesera FC ubona cyuzuye abafana
Dore uko gahunda y'imikino ibanza muri ¼ irangiye
Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017
-Police FC 0-2 Rayon Sports
-FC Marines 1-1 Espoir FC
Kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017
-Amagaju FC 1-1 AS Kigali
-Bugesera FC 0-2 APR FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO