Apotre Bizimana Ibrahim uyobora itorero Sinai Holy church rikorera ku Ruyenzi yarushinganye n’umukunzi we bamaranye amezi 9 bari mu rukundo. Ubu bukwe bubaye nyuma y’igihe gito Apotre Bizimana atandukanye na Apotre Liliane.
Apotre Bizimana Ibrahim wimitswe na Apotre Paul Gitwaza akamwimikana n’uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege ariko nyuma bagatandukana byemewe n’amategeko ya Leta, yambikanye impeta n’umukunzi we Uwimana Patricia usanzwe uba mu Butaliyani mu birori byabaye kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017.
Kuri uwo munsi tariki 16 Kamena 2017 ni nabwo basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye wa mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, nyuma yaho basezeranywa na Bishop Rubuguza mu muhango wabereye mu itorero Sinai Holy church ryatangijwe na Apotre Bizimana Ibrahim nyuma yo kuva mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro ry’uwahoze ari umugore we Apotre Liliane Mukabadege.
Ubukwe bwa Apotre Bizimana na Patricia Uwimana bwabaye nta mpapuro z’ubutumire zitanzwe bwitabirwa n’abantu mbarwa biganjemo abakristo ba Sinai Holy church ari nabo basabye Apotre Bizimana ko yashaka umugore kuko ngo bitari byiza ko umushumba wabo abaho nta mugore afite.
Apotre Bizimana yambikana impeta n'umukunzi we Patricia
Mu kiganiro na Inyarwanda.com. Apotre Bizimana Ibrahim yadutangarijeko ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 ari bwo yakoze ubukwe, yambikana impeta n’umukunzi we bamaranye amezi 9 bamenyanye ndetse akaba ari yo mezi yari ashize kuva batangiye gukundana. Kuri ubu afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko imuhaye umugore umubereye. Yagize ati:
Nk’umuntu waciye mu bintu bikomeye mfite ishimwe rikomeye ku Mana, mu buzima busanzwe no mu buzima bw’itorero kubaho udafite umugore birakomeye, kandi itorero ni ryo ryandikiye Bishop Rubuguza rimusaba ko yasezeranya umushumba wabo (Apotre Bizimana), fiancé we yari ahari. Kuva tumenyanye tumaranye amezi 9, ariko dukoze ubukwe hashize amezi 9 (dukundana).
Apotre Bizimana na Patricia Uwimana bemerewe n'amategeko ya Leta kubana nk'umugabo n'umugore
Urukundo rwabo rugeze aharyoshye
Apotre Bizimana ngo afite ishimwe rikomeye ku Mana
TANGA IGITECYEREZO