Umwana w’umuhungu witwaga Eli ukomoka muri Alabama, wari waravutse adafite amazuru, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2017. Uyu mwana wari ufite imyaka ibiri y’amavuko yari yavutse nta myenge y’izuru afite yewe n’urwungano rw’ubuhumekero ntarwo yagiraga.
Se umubyara yatangaje iyi nkuru y’akababaro abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook. Yagize ati “Ntabwo nzigera niyumvisha impamvu ibi byabayeho, kandi ibi bizatubabaza igihe kinini. Gusa ndiyumva nk’umunyamahirwe kuba naragiriwe ubuntu bwo kubona uyu mwana mwiza w’umuhungu mu buzima bwanjye. Yasoje urugendo rwe ku isi hakiri kare kurusha uko twabyibwiraga gusa niyo saha Imana yari yaragennye ko agomba gutaha.”
Nyuma y’ukwezi kumwe avutse, nibwo nyina wa Eli yagaragaje ubu bumuga budasanzwe umwana we yari yaravukanye, aho yagize ati“ Ni umwana nk’abandi, nuko gusa adafite izuru.”
Eli yari afite ubuzima bwiza, aho nyuma yo kuvuka abaganga bamubaze bakamukorera umwenge mu muhogo (trachéotomie) mu buryo bwo kumufasha guhumeka neza mu gihe yabaga arimo afungura. Ababyeyi be bakoreraga isuku byibura inshuro ebyiri buri munsi, bomora uwo mwenge.
TANGA IGITECYEREZO