Kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abapasiteri 9 bo mu itorero Inkuru Nziza rikorera mu karere ka Ngoma bivuye ku mvururu bateje ndetse bakanarwanira mu rusengero. Abakristo bamwe baguye mu kantu ndetse amateraniro y’uwo munsi ahita ahagarara.
Abakristo b’Itorero Inkuru Nziza ku Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, kuri iki cyumweru ntibabashije gusenga nk’ibisanzwe dore ko habaye imvururu zikomeye, abapasiteri bakarwanira mu rusengero barwanira imyanya y’ubuyobozi mu itorero. Intandaro y’aya makimbirane mu itorero Inkurunziza mu karere ka Ngoma, yatewe n’ihinduranya ry’abakuru b’iri torero ryabayeho bamwe bakanga kuhava mu gihe itorero Inkurunziza ku rwego rw'igihugu yari yemeje ko bagombaga kuhava bakerekeza ahandi bari babajyanye ariko bo bakanga kuhava ndetse hakaba hari n'igikundi cyari kibashyigikiye.
Iyi ntambara ibaye nyuma y’aho itorero Inkurunziza mu mujyi wa Kigali ritangaje ko Ntirushwamaboko Jean Nepo wahayoboraga asimburwa na Ngabonziza Tharcisse wari uturutse i Kirehe, we akajya gukorera i Kigali. Yagombaga kujyana mwalimu bafatanyaga witwa Nsengiyumva Ignace agasimbuzwa Sebagabo Paul wari uturutse i Rwamagana, ariko ngo uwari umuyobozi n’abo bakoranaga bukumva nta mpamvu ituma bahava.
Bamwe mu batawe muri yombi
Nk’uko umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Polisi yabitangarije itangazamakuru, abapasiteri bari boherejwe gukorera mu Inkurunziza ku Cyasemakamba, bahageze ariko abo bahasanze basanzwe bahayobora banga kuhava ngo nabo bajye aho boherejwe kuko ngo bumvaga nta mpamvu yo kuva muri iryo torero.
Impande zombi zahise zitangira gushwana mu buryo bukomeye,aboherejwe muri iryo torero baca insinga z’ibyuma ndetse bambura mikoro uwari uyifite,imirwano itangira ubwo. Iyi mirwano kandi yakomejwe n’uko n’abakristo bo muri iri torero na bo bahagurutse bakajya guhangana aho bari bigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe rishyigikiye abahimukiye, irindi rishyigikiye abahasanzwe. Polisi y’u Rwanda yaje gutabara, ihita ita muri yombi abapasiteri 9.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko n’isanga hari amategeko yishwe, bamwe muri abo bapasiteri bashobora gufungwa kuko nyuma y’ibyo hari abashobora kugirira nabi abandi. N’ubwo ngo muri iri torero hasanzwe hari ikibazo cyari cyizwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza kugira ngo imenye intandaro y’aya makimbirane.
Bacumbikiwe na Polisi nyuma yo kurwanira mu rusengero
Hano ni ku ruhimbi aho abapasiteri bicara
Amateraniro yahise ahagarara
Abakristo bari baje gusenga bahise bitahira
Amafoto: Bwiza
TANGA IGITECYEREZO