Itsinda Beauty For Ashes (B4A) rihimbaza Imana mu njyana ya Rock, rigiye kumurika album ya kane yitwa ‘Renaissance’ mu gitaramo gikomeye kizaba tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty For Ashes, kugeza ubu imyiteguro igeze kure. Kavutse yadutangarije ko iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017, kwinjira akaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes igiye kumurikwa iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 hakiyongeraho n’izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Muri izo ndirimbo 12 zigize iyi album igiye kumurikwa harimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi.
Beauty for Ashes igizwe n’abantu 6 aribo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier na Desire Ukwiye na Amanda Fung. Ni itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock,bakaba bakunzwe mu ndirimbo ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ 'Turashima' , ‘Yesu ni sawa’ n’izindi.
Igitaramo gikomeye Beauty For Ashes irimo gutegura
REBA HANO 'THE WONDERS OF THE SON' YA BEAUTY FOR ASHES
TANGA IGITECYEREZO