Cool boyz ni itsinda rishya mu ruhando rwa muzika rigizwe n’abasore batatu aribo Radju Lang, Scott na Anuar. Aba basore bafite umwihariko wo kuririmba banabyina, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Ntabaho’.
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu aba basore witwa Radju Lang ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yadutangarije ko biteguye kugeza ku banyarwanda umuziki mwiza ugezweho ufite udushya.
Abasore bagize itsinda rya Cool Boys
Naho abajijwe intego bafite yagize ati “ Intego yacu ni ukubaka urubyiruko tubicishije mu buhanzi bwacu tugenda tubashishikariza kureka ibiyobyabwenge .”
Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo yabo 'Ntabaho'
TANGA IGITECYEREZO