Ikipe ya Etincelles FC yakuye amanota atatu kuri Kiyovu Sport nyuma yo kubifashwamo na Kambale Salita Gentil akabatsindira igitego cyo ku munota wa 86’ w’umukino waberaga ku kibuga cya Mumena kuri iki Cyumweru.
Ni igitego cya cumi (10) muri shampiyona kuri Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC, kikaba igitego cyatumye iyi kipe y’i Rubavu izamuka ku mwanya wa munani n’amanota 29 kuko yari iya munani n’amanota 26.
Kiyovu Sport yateye koruneri ebyiri (2) mu minota 90’ mu gihe abasore ba Ruremesha Emmanuel yateye eshatu (3).Kiyovu kandi yateye coup franc eshatu(3) mu gihe Etincelles FC itabonye n’imwe.
Uyu mukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC.
Dore uko amakipe yasimbuje:
Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC niwe watangiye akora impinduka akuramo, Manishimwe Yves yinjiza Bahame Alafat ku munota wa 48’.
Bahame Alafat yaje kongera gusimburwa ku munota wa 83’ asimbujwe Byamungu Cedric. Mahoro Nicolas wirukanwe muri Rayon Sports, yasimbuye Mugenzi Cedric bita Ramires ku munota wa 90’ w’umukino.
Ku ruhande rwa Kanamugire Aloys umutoza mukuru wa Kiyovu Sport, yatangiye gusimbuza ku munota wa 57’ akuramo Karimpuzu Abnidar ashyiramo Havugarurema Jean paul.
Rugamba Jean Baptiste yaje kuva mu kibuga ku munota wa 71’ asimbuwe na Nizeyimana Claude mu gihe Twizerimana Martin yinjiye mu kibuga ku munota wa 89’ asimbuye Moustapha Francis.
Undi mukino wakinirwaga kuri sitade Huye, Mukura Victory Sports yatsinze FC Marines igitego 1-0. Aya manota atatu yatumye MVS iva ku mwanya wa 12 ijya ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 26.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
SC Kiyovu: Nzeyurwanda Djihad 19 (GK), Yamin Salum7, Akim Compaore 18, Karera Hassan 2, Ngarambe Jimmy Ibrahim 12, Niyitegeka Idrissa 4, Rugamba Jean Baptiste 6, Nizeyimana Djuma, Kurumpuzu Abnidar 9, Moustapha Francis 10 na Lomami Andre 17 ©.
Etincelles FC: Nsengimana Dominique 12 (GK), Kambale Salita Gentil 9 ©, Mbonyingabo Regis 7, Nahimana Isiaka 11, Kayigamba Jean Paul 4, Nshimiyimana Iddy15, Mumbonda Guillain Galamosa 6, MugenziCedric Ramires 2, Mumbele Saiba Claude 19, Gikamba Ismael 5 na Manishimwe Yves 14.
Dore uko imikino y’umunsi wa 23 yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 15 Mata 2017
*Police FC 4-1 Pepinieres FC
*Sunrise FC 0-1 APR FC
*Espoir FC 1-0 Kirehe FC
*Amagaju FC 0-1 Bugesera FC (Mugenzi Bienvenue)
*FC Musanze 1-1 AS Kigali (Mubumbyi Bernabe na Wayi Yeka)
Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017
*Gicumbi FC vs Rayon Sports (Ntabwo wakinwe)
*Mukura Victory Sport 1-0 FC Marines
*Kiyovu Sport 0-1 Etincelles FC
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC
Nahimana Isiaka (11) acungana na Niyitegeka Idrissa (4)
Lomami Andre rutahizamu wa Kiyovu Sport utaragize icyo afasha ikipe ye
Umukino watangiranye imbaraga
Kiyovu Sport yasabwaga gutsinda uyu mukino
Mugenzi Cedric Ramires yabanje mu kibuga asimburwa na Mahoro Nicolas ku munota wa 90'
Niyitegeka Idrissa wa Kiyovu Sport agora Gilomosa wa Etincelles FC
Kayigamba Jean Paul myugariro wa Etincelles FC
Francis Moustapha atumvikana neza n'umusifuzi Samuel
Samuel .....aramubwira ati "Birangire basi"
Francis Moustapha azamukana umupira
Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC akiza uruhande rw'iburyo
Abasifuzi b'umukino
Dukuzimana Antoine umunyamabanga wa Gicumbi FC asoma ku mazi nyuma yo kuba yari yaje kureba umukino
Kanamugire Aloys umutoza wa SC Kiyovu
Byamungu Cedric yasimbuwe na Bahame Alafat ku munota wa 48'
Byamungu Cedric asuhuza bagenzi be nyuma yo gusimburwa
Nzeyurwanda Djihad umuzamu wa SC Kiyovu
Iyo amagara atrewe hejuru buri wese asama aye
Akim Compaore wa Kiyovu Sport
Umusifuzi aba asabwa kujyana n'abakinnyi
Mbonyingabo Regis wa Etincelles FC ajya kunaga umupira
Bahame Alafat (16) yashatse igitego byanze bamukuramo
Kambale Salita Gentil agora abugarira ba Kiyovu Sport
Kanamugire Aloys umutoza wa SC Kiyovu atanga amabwiriza
Mahoro Nicolas wanyuze gato muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC
Gikamba Ismael yegeranya abakinnyi babiri ba Kiyovu Sport
Abasimbura ba Etincelles FC bategereje igitego
Kambale amaze kukibona ku munota wa 86'
Igitego kiraryoha
Abafana ba Etincelles nyuma y'umukino
Urukweto rw'umufana wa Etincelles FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO