Tumuhoze Napine uyobora abanyeshuri basengera mu ishuli rya Glory Secondry School ryo muri Kicukiro, ku isabukuru ye y’amavuko yahisemo gusangira n’abana bo ku muhanda mu gikorwa yakoze tariki ya 27 Werurwe 2017 ubwo yari yujuje imyaka 19 y’amavuko.
Tumuhoze Napine ugeze mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye yasangiye n’abana bo ku muhanda bagera kuri 35 mu gikorwa yaherekejwemo na bagenzi be basanzwe bafashwa na U and I For Africa urubyiruko rwiganjemo abagiye nabo bafashwa n'uyu muryango mu kwiga kwabo haba mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza bakaba barahisemo kwitura ineza bagiriwe nabo bakayigirira abandi.
Iki gikorwa cy'urukundo cyabereye i Gikondo mu gace kazwi nka Sodoma kavugwamo uburaya. Abana basuwe na Tumuhoze Napine, bamwe muri bo bibera ku muhanda, abandi bahoze ku muhanda baza kuwuvaho ku bufasha bw'umuryango U and I For Africa yabashakiye imiryango ibafasha. Abana bafashwa n'uyu muryango U and I For Africa bakaba bamaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye ndetse bakaba baherutse kujya ku Gisozi gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Baganiriye n'aba bana ndetse basengana na bo
Nkuko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu bari na Napine Tumuhoze muri iki gikorwa yakoze ku isabukuru ye y'amavuko, nyuma yo gusura imiryango abo bana bagiye baturukamo habayeho umwanya wo gusenga no kumva ijambo ry’Imana. Ijambo ry'Imana bibanzemo ni iryanditse mu gitabo cya Matayo ahavuga ngo ‘Turi umucyo w’isi”. Nyuma y’aho baje no gusangira.
REBA AMAFOTO Y'IKI GIKORWA
Baganiriye n'abana baba ku muhanda
Napine Tumuhoze akikiye umwana w'umubyeyi ufite abana baba ku muhanda
Basuye imwe mu miryango abana baturukamo
Umubyeyi ufite umwana ufashwa na U and I For Africa
Bafashe umwanya wo gusengana na bamwe mu babyeyi b'aba bana
Napine hamwe n'inshuti ze zamuherekeje muri icyo gikorwa cy'urukundo
Zimwe mu mpano bahaye abana bo ku muhanda
Napine na bagenzi be bafashe umwanya wo gusenga no kumva ijambo ry'Imana bari hamwe n'aba bana
Bamwe mu bagize U and I For Africa ufasha abana bo ku muhanda
Abana bishimiye impano bahawe na Napine na bagenzi be
AMAFOTO: Remmy HABIMANA
TANGA IGITECYEREZO