Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri weekend ishize, cyari cyitabiriwe mu buryo bushimishije bigaragara ko abanyarwanda bamaze gukunda urwenya. Ni igitaramo cyari cyahuriwemo n’abanyarwenya bo mu Burundi, abo mu Rwanda ndetse na Eric Omondi wo muri Kenya waje aherekejwe na mugenzi we Chipukeezy.
Abantu bitabiriye iki gitaramo wabonaga bakeye ku maso ndetse ubona ko banyuzwe n’uburyo cyateguwe, urwenya n’ibitwenge byari byose mu cyumba cya Serena Hotel. Eric Omondi ni we wari utegerejwe cyane, ni na we waje nyuma y’abandi banyarwenya bose na we akora mu ngazo atera urwenya rwanyuze abari baje kumureba. Uyu munyarwenya yamenyekanye cyane kubera urwenya anyuza mu kwigana abantu (HOW TO BE) ndetse ajya asubiramo indirimbo z’abahanzi mu rwenya, na filime akaba yakora incamake yayo mu buryo burimo urwenya.
Abana bato nabo bari banyuzwe n'umuziki wa Beauty for Ashes
George Birungi ni umwe mu banyarwenya bitabiriye iki gitaramo
Abantu bari bamwishimiye muri ubu buryo
Jules Sentore ni umwe mubitabiriye iki gitaramo
Beauty For Ashes isusurutsa abantu mu muziki
Yvan Buravan nawe yari yasetse
Divin nawe ni umwe mu banyarwenya basekeje abantu
Divin yakoze igisa nko guturisha
Uncle Austin nawe yari umufana
Peace yari yazanye n'umukunzi
Umunyarwenya Herve Kimenyi
Jody Phibi nawe yarahabaye
Hari hari abanyarwenya batandukanye
Parking yabaye ntoya abandi baparika hanze ya Serena
Samantha
Aba banyarwenya bifashishije miss Samantha Ghislaine maze basetsa abantu
Chipkeezy agera ku rubyiniro
Chipkeezy
Ikirango agendana kivuga aho aturuka
Aha biganaga uko umukobwa yitwara iyo yinjira mu rusengero
Abantu basekejwe cyane n'aba banyarwenya
Peace igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda 2016 nawe yari yasekejwe naba banyarwenya
Ubu nibwo buryo Arthur Nkusi yakoresheje aza ku rubyiniriro
Nabari mu kazi bacishagamo bakagahagarika bakisekera
Abantu bamwenyuraga bishimye
Eric Omondi agera ku rubyiniriro
Eric Omondi
Omondi yarabasekeje karahava
Omonde na Chipukeezy
Hano bavugaga ukuntu mu nsengero haba hari abantu baza bongorera utuntu abapasiteri
TANGA IGITECYEREZO