Kuwa 21 Werurwe 2017 ni bwo Nzamwita Vincent de Gaulle yari kumwe n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda abereka umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu. Muri iki kiganiro niho yavugiye ko atajya abara ko u Rwanda rwabonye itike y’igikombe cya Afurika 2004 ngo kuko abenshi mu bakinnyi bari abanyamahanga, ijambo ryababaje abari muri iyi kipe.
Babimburiwe na Karekezi Olivier, bamwe mu bari muri iyi kipe ya 2004 bagiye bashyira hanze ubutumwa bugaragaza ko batigeze bishimira imvugo Nzamwita yakoresheje. Nyuma yo kubona ko ibintu byahinduye isura, Nzamwita Vincent de Gaulle perezida wa FERWAFA yemeye asaba imbabazi abakinnyi bari muri iyi kipe y’u Rwanda cyane cyane Karekezi ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange. Nzamwita Vincent de Gaulle aganira na RBA, yagize at:
Mbonabucya nka kapiteni w’ikipe yagiye muri CAN nabonye byaramubabaje…Olivier Karekezi ni umuntu tuganira cyane igihe tuboneye umwanya, Eric Nshimiyimana ….Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo. Ntabwo ….Jimmy Gatete…Aba legendeurs(Abakanyujijeho) turabakeneye. Ntabwo hazamo ‘saga’ ngo hazemo gushwana n’abakanyujijeho. Wenda kutamenya ururimi neza. Bityo ndabasaba imbabazi ku mugaragaro. Ikipe yagiyeyo (muri CAN). FERWAFA yakoze ibishoboka kugira ngo iyo kipe ijyeyo ariko ubutumwa nyabwo bwari ukugira ngo tuzajyeyo tunagumeyo.
Ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yaganiraga n'abanyamakuru kuwa 21 Werurwe 2017 herekanwa Antoine Hey umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi
Nzamwita Vincent avuga ko kandi amagambo yavuze yari ashingiye ku nyota abanyarwanda bafitiye ibyishimo bituruka ku ikipe y’igihugu. Asoza avuga ko kuzasubira mu gikombe cya Afurika bigishiboka kuko ngo kuba umutoza Antoine Hey yarahawe inshingano zo gufasha u Rwanda gusubirayo ngo abanyarwanda bagomba kubitega amaso.
UMVA HANO NZAMWITA ASABA IMBABAZI ABAKINNYI BAGIYE MURI CAN MURI 2004
TANGA IGITECYEREZO