Abarambye n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakunda kuvuga ko umusifuzi aba ahagarariye Nyagasani mu kibuga ngo kuko icyo avuze nta muntu n’umwe uba wemerewe kugira icyo arenzaho mu gihe atabiherewe umwanya kuko ubikoze abihanirwa nko kuba yahabwa ikarita yaba umuhondo cyangwa umutuku umusohora mu kibuga.
Uko iminsi igenda yicuma, hano mu Rwanda usanga abasifuzi akazi kabo kagenda gakemangwa haba hagati mu bakinnyi umuntu aba yarabashije kuganira nabo, abatoza n’abafana muri rusange.
Muri iyi minsi aho shampiyona irimbanyije usanga amakipe amwe aba arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ashaka gutwara igikombe ndetse hari n’andi aba afite intego yo kwigumira mu myanya myiza yo hagati na hagati ku buryo nta nzozi z’igikombe aba afite.
Bigendanye n’icyiciro iba irimo usanga iba yanga icyatuma ibangamirwa kugera ku byo ishaka bityo ugasanga umusifuzi ni we uba uri hafi y’uwo mutego wo kuba yafatwa nk’umuntu ugamije guhungabanya intego z’ikipe, bityo iyo kipe ntibe yamureba neza.
Ibi, bituma muri iyi minsi usanga iyo umusifuzi afashe umwanzuro utabungabunga inyungu z’ikipe runaka usanga abakinnyi, abatoza n’abafana batamwumva kimwe.
INYARWANDA yagerageje gukusanya amafoto agaragaza uburyo abasifuzi bafata ibyemezo ntibyishimirwe n’amakipe ndetse rimwe na rimwe ugasanga abakinnyi n’abatoza bashaka kwigisha umusifuzi amategeko.
Ubwo Gicumbi FC yakinaga na Police FC ntabwo Hakorimana Hamad yumvaga neza ko umusifuzi avuga ukuri
Ubwo umusifuzi yari amaze kwanga igitego cya Police FC abakinnyi bamuviriyeho inda imwe bajya kumubaza uko gahunda zifashe
.....yarirutse ajya kubaza mugenzi we .....
Baraganiriye....
Bananiwe kumvikana...igitego kirangwa
Byabaye ngombwa ko inzego zishinzwe umutekano arizo zibarinda bakajya mu rwambariro
Rusheshangoga Michel yereka umusifuzi ko ibyo yakoze atari ukuri
Umusifuzi yinjira mu bakinnyi nyuma yaho ibyo yababwiraga ari kure batabyumvaga
Kwizera Pierrot akankamira umusifuzi amubaza ibyo akoze niba abizi neza
Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC yereka umusifuzi aho amakosa ari kubera...umusifuzi akamubwira ati"Shyira Ballon hasi"
Komiseri w'umukino abwira umusifuzi ati"Ba uretse gato......".
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali agira icyo abaza umusifuzi ubwo Nsabimana Eric Zidane yari amaze guhabwa ikarita itukura bakina na Mukura Victory Sport mu mikino ibanza y'umwaka w'imikino 2016-2017
Nsabimana Eric Zidane akimara kwerekwa umutuku yaratunguwe
N'abatoza ntabwo babyumvaga
Munezero Fiston abwira umusifuzi ko amurenganyije atigeze atega Ndahinduka Michel
Aha ubwumvikane bwari bwabaye ingume
Umusifuzi nta jambo yari afite
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yereka abasifuzi ko birengagiza amakosa
..........yagize uwo atunga agatoki amushinja amakosa
Mu mukino uheruka guhuza APR FC na Musanze FC hari aho abakinnyi ba Musanze batemeye ikosa bagombaga guhanirwa
Imurora Japhet ahakanya umusifuzi ku cyemezo yari amaze gufata
Umusifuzi atumvikana neza na Kwizera Pierrot aho ari buterere coup franc
Abakinnyi usanga batumva ibyo umusifuzi ababwira ahubwo bakikorera ibyabo
Ubwo Rayon Sports yakinaga na FC Marine, umusifuzi yabwiye Nduhirabandi ko agomba kuzamuka mu bafana kuko yarenze umurongo wagenewe abatoza, byaje kurangira abyanze ababwira ko na Masud Djuma yigeze kuwurenga bakamureka
Abasifuzi bafashe umwanzuro wo kubazamura bose
Nduhirabandi Abdulkalim mu bafana
Masud Djuma mu bafana
TANGA IGITECYEREZO