Ikipe ya APR FC yaguye miswi na FC Musanze nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu. Umukino watumye iyi kipe ya gisirikare itarara ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya FC Musanze ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 39’ w’umukino kuri penaliti yatewe neza na Wayi Yeka mu gihe igitego cya APR FC cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku munota wa 77’ nyuma y’akavuyo kavutse imbere y’izamu rya FC Musanze , abugarira bagahagarara nabi.
Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka mu mutima w’ubwugarizi kuko yari yicaje Ngandu Omar azana Rugwiro Herve ari nako Ngabonziza Albert agaruka mu kibuga asimbura Rusheshangoga Michel wari waruhukijwe.
Bizimana Djihad yari yagarutse mu kibuga hagati nyuma yo kuba yari yarasibye umukino wa Gicumbi FC kubera amakarita atatu y’umuhondo. Ibi, byatumye Nkezingabo Fiston wari warabanjemo atangira ku gatebe k’abasimbura. Habimana Sosthene yari yicaje Kanamugire Moses.
Ku ruhande rwa APR FC, Nshuti Innocent yasimbuye Imran Nshimiyimana mu gihe Nkezingabo Fiston yasimbuye Sekamana Maxime. Ku munota wa 77' w'umukino ni bwo Sibomana Patrick bita Papy yishyuye igitego APR FC yari yatsinzwe ku munota wa 39' w'umukino.
Mbazumutima Mamadou yasimbuye Wai Yeka wagize ikibazo cy’imvune mu gihe Uwamungu Moussa yasimbuye Maombi Jean Pierre ku ruhande rwa FC Musanze.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC: Ntaribi Steven (GK), Ngabonziza Albert ©,Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Issa Bigirimana, Bizimana Djihad , Sekamana Maxime na Sibomana Patrick.
FC Musanze: Ndayisaba Olivier(GK), Bizimana Djuma, Hakizimana Francois, Kimenyi Jacques, Manizabayo Habumugisha, Rule Munyakazi Yussuf, Niyonkuru Ramadhan, Peter Otema, Moikima Pignol, na Wai Yeka.
Dore uko umunsi wa 19 uteye:
Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017
*APR FC 1-1 FC Musanze
Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017
*SC Kiyovu vs Mukura Victory Sport (Mumena, 15h30’)
*Amagaju FC vs Espoir FC (Nyamagabe, 15h30’)
*Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h30’)
*Bugesera FC vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017
*Rayon Sports vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)
*Sunrise FC vs Pepinieres FC (Nyagatare, 15h30’)
*Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Abakinnyi ba FC Musanze bishimira igitego cyatsinzwe na Wai Yeka ku munota wa 39' w'umukino (Penaliti)
Wai Yeka ubwo yari amaze gutsinda igitego cya FC Musanze
Mbere gato yuko batera koruneri
Ubwo Sibomana Patrick yari agize ikibazo
Ubwo yari amaze kuvurwa
Imanishimwe Emmanuel imbere ya Tuyisenge Pekeake
Sekamana Maxie acenga Peter Otema
TANGA IGITECYEREZO