Kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 nibwo ikipe ya Police FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 16 utarabereye igihe, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi akanganya ibitego 2-2 ndetse bigatuma ikipe ya Rayon Sports iba igumye ku mwanya wa kabiri kuko yari gufata umwanya wa mbere iyo itahana amanota atatu imbumbe.
Kwizera Pierrot na Nova Bayama nibo batsindiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu gihe Police FC ayatsindiwe na Mico Justin ndetse na Usengimana Danny wahise yuzuza ibitego 13 muri shampiyona.
Mico Justin yahise agira ibitego icyenda mu gihe Kwizera Pierrot yagwije birindwi (7) mu mu mukino Gianni Infantino yahaye ijisho kuri sitade Amahoro i Remera.
Muri uyu mukino twabagejejeho mu nkuru ziheruka, Patrick Umwungeri myugariro wa Police FC ntiyawurangije kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kaboko akajyanwa kwa muganga, kuri ubu amakuru ava muri iyi kipe avuga ko ameze neza ndetse ko mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere azaba yibaririye.
Sibomana Abouba Bakary wugarira muri Rayon Sports nawe ntiyarangije uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune yagize aho yahise asimburwa na Nsengiyumva Moustapha.
Police FC yabonye amakarita ane (4) y’umuhondo mu gihe Rayon Sports nta n’imwe yabonye. Rayon Sports yateye amashoti icumi (10) agana mu izamuavamo ibitego bibiri (2) mu gihe Police FC yateye arindwi (7) yavuyemo ibitego bibiri (2).
Rayon Sports yagumanye umupira ku kigero cya 53% mu gihe Police FC yawugumanye 43%. Rayon Sports bateye amashoti atatu yaciye kure y’izamu kuri rimwe rya Police FC.
Kuri ubu Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 38. Police FC irarushwa inota rimwe na AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 n’ibitego 10 izigamye kuri 11 bya Police FC.
Dore uko indi mikino yarangiye:
*Marines Fc 2-3 Sunrise Fc
*Kirehe Fc 0-0 Pepiniere Fc
*Espoir Fc 0-0 Bugesera Fc
*Gicumbi 2-2 SC Kiyovu
*FC Musanze 1-1 Etincelles FC
Habimana Hussein ntiyari yakinnye kuko yari afiteb amakarita atatu y'umuhondo
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police Fc asohoka mu rwambariro
Uhereye ibumoso: Maniraguha Cluade (umutoza w'abazamu muri Police FC), Bisengimana Justin umutoza wungirije an Ngomairakiza Hegman
Abasifuzi basesekara mu kibuga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abasifuye umukino
Abatoza, abaganga n'abakinnyi ba Rayon Sports
11 ba Police bifotoje gutya
11 ba Rayon Sports
Amakipe yombi ahana umukono
Abakinnyi ba Rayon Sports bafata inama za nyuma za Masud Djuma
Abakinnyi ba Police FC banywa ku mazi amara ubwoba
Patrick Umwungeri yazamuye amaboko asengera 11 bari bagiye kubanzamo
11 ba Rayon Sports mu isengesho
Abakapiteni batombora ibibuga
Ku ntebe y'abasimbura ya Rayon Sports
Abasimbura ba Police FC
Seninga Innocent umutoza wa Police FC ashushanya uko gahunda zifashe mu kibuga
Bisengimana Justin umutoza wungirije Seninga Innocent muri Police FC
Abafana ba Rayon Sports
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports akubakuba ikabutura yitegura kuzitira Usengimana Danny
Usengimana Danny ashyirwa hasi na Rwatubyaye Abdul
Muvandimwe Jean Marie Vianney yari afite umukoro wo gucunga Nova Bayama
Uwihoreye Jean Paul asubiza umupira inyuma........
Kwizera Pierrot yamuturutse inyuma aza kuwumwaka , umuhungu araryama amurebera rugoindihene....
......Kwizera ajya hasi nk'abandi bose.......Koruneri iba iravutse
Mbere yuko batera koruneri biba ari ishiraniro imbere y'izamu
Nizeyimana Mirafa yari yashinzwe Kwizera Pierrot
............wasangaga bari kumwe ahantu hose
Nahimana Shassir azamukana umupira .........Uwihoreye amukurikiza amaso
Nahimana ashatse gucenga asubira unyuma ahita agwa mu maboko ya Uwihoreye ...............
.............yahise amushyira hasi byihuse
Ubwo Gianni Infantino uyobora FIFA yari asesekaye muri sitade Amahoro
...........Nzamwita Vincent de Gaule amusobanurira amakipe ari gukina
Gacinya Denis (iburyo) umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports
Savio Nshuti hasi
Police FC yishimira igitego cya Mico Justin
Mico Justin wujuje ibitego icyenda muri shampiyona
Danny Usengimana acika Nova Bayama na Mugheni Fabrice
Abatoza bombi ntibari bicaye
Rwatubyaye Abdul acunga Usengimana Danny
Rwatubyaye acungira hafi cyane
Ubwo Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yari agize ikibhazo
Abouba Sibomana nawe yagize ikibazo biba ngombwa ko bamusohora
Abouba Sibonmana ajyanwa hanze
Songa Isaie asimbura Mico Justin
Ndayishimiye Antoine Dominique mbere yo gusimbura Muzerwa Amin
Muzerwa Amin asohoka mu kibuga
Ngendahimana Eric akora akazi
Nova Bayama yitendeka kuri Nizeyimana Mirafa mbere yuko Rayon Sports batera koruneri
Mugabo Gabriel yitendeka kuri Ndayishimiye Antoine Dominique
Muhire Kevin yitegura kujya mu kibuga
Ahakunda kwicara abafana ba APR FC
Ubwo Umwungeri Patrick yari agize ikibazo
Akaboko ke kari kavuye mu mwanya wako
Umukino urangiye Tidiane KONE rutahizamu wa Rayon Sports utarakinnye adahawe amafaranga yahise amanuka hasi gusuhuza bagenzi be
Bwanakweli Emmanuel umukino urangiye
Imibare yaranze umukino
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO