Mukunzi Yannick umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi , nyuma yo kugirira imvune mu mukino APR FC yatsinzwemo na FC Zanaco igitego 1-0, azamara iminsi icumi (10) hanze y’ikibuga adakina.
Nk’uko yabitangarijwe n’abaganga b’ikipe ya APR FC, Mukunzi yabisubiriyemo INYARWADA avuga ko azamara hanze icyumweru n’igice kuko aribwo ivi rye rizaba ryamaze gusubirana neza. Yagize ati “Bambwiye (abaganga) ko nzamara icyumweru kimwe n’igice”.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 21’ nibwo Mukunzi yagerageje gutera Fashion Sakala umuserereko (Tackle) ariko ku bw’amahirwe make amwicara ku ivi rye ry’ibumoso biba ngombwa ko abaganga bamugeraho bakamwitaho.
Mukunzi byaje kumuviramo gusigara i Kigali mu gihe bagenzi be bari bagiye mu Karere ka Huye kwitegura umukino bagomba guhuramo na FC Amagaju, umukino w’ikirarane ubera i Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 inyuma ya Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 36’ nibwo zose zigifite imikino ibiri y’ibirarane zigomba gukina.
Mukunzi Yannick yavunikiye mu mukino APR FC yasezerewemo na FC Zanaco kuri sitade Amahoro i Remera
'Tackle' yateye Fashion SAKALA niyo yamuviriyemo ibibazo bizatuma amara icyumweru n'igice adakina
Icyo gihe yagarutse acumbagira.............
Yarongeye aricara, umusifuzi ahamagara umuganga amurebera uko byifashe
TANGA IGITECYEREZO