Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 mu mukino wahuje Rayon Sports na Etincelles FC, ubwo byari bigeze ku munota wa 48’, byabaye ngombwa ko umukino uhagarara bitewe nuko umwe mu bana batoragura imipira yari yatwaye gants z’umunyezamu wa Etincelles FC.
Mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho, ikipe ya Etincelles FC yavugaga ko Rayon Sports ariyo yatumye umwana kwiba gants kuko ngo yabonaga ariyo mpamvu yabuze igitego mu mukino warangiye banganya 0-0 nk’uko Ruremesha yabibwiye abanyamakuru.
Manzi Octave ubwo yari yafashwe n'umusifuzi
Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports yavuze ko yababajwe no kuba ikipe ye yarabeshyewe mu bintu we atigeze abona. Nyuma yo kubona ko amakipe yombi atavuga rumwe ku kibazo cy’umwana wibye Gants, INYARWANDA yashatse kumenya icyo uyu mwana avuga ku kuba yaba amashusho n’amafoto bigaragaza ko yafashe gants akiruka agana mu rwambariro.
Mu kiganiro cy’iminota itatu n’amasegonda 56” (3m56s), Manzi Octave umwana wibye gants, avuga ko yazitumwe na kanyamayayi (ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports/Kit Manager) wamubwiye ko agomba gucunga abakinnyi bahuze akazifata akazishyira umugabo wari mu rwambariro.
Manzi avuga ko ubwo igice cya kabiri cyari kimaze gutangira, yavuye kunywa amazi asanga kanyamayayi wa Rayon Sports aganira n’undi mwana bakorana amubwira ko ngo najya kuba ari inyuma y’izamu rya Etincelles FC yaza kureba gants zirimo akazikuramo. Uyu mwana wari wategetswe gukora ibyo byabaye ngombwa ko atajya ku izamu ahubwo yisanga ku rundi ruhande.
Kanyamayayi yahise afata Manzi Octave amubwira ko agomba kujya inyuma y’izamu rya Etincelles FC akaza gukuramo ibintu biri mu izamu. “Ahita (kanyamayayi) ankurura umupira arambwira ngo duhinduranye n’umwana wari inyuma y’izamu kuko njye nari ndi kwa commiseur. Ahita ambwira ngo duhinduranye n’umwana uri inyuma y’izamu rya Etincelles, noneho ngo gants nzikuremo…Ntabwo yambwiye gants, yarambwiye ati mbikuremo..sinabyumva ko ari gants”. Manzi Octave
“Noneho hashize amasegonda macye nsubirayo kumubaza kuri banc de touché(ku ntebe y’abasimbura), arambwira ati ziriya gants uzikuremo.Ndagenda..Rayon Sports ishose umupira hanze mpita ngenda mpereza umuzamu umupira noneho mpita nkuramo za gants”.
Yakomeje agira ati: “Hari umugabo bari banyeretse wari wambaye ishati irimo umutuku n’umweru hari utubara tuvanze ngo ariwe nzihereza. Ndagenda uwo mugabo mpita nzimuhereza kuko ariwe bari bambwiye mpita ngaruka mu kibuga”.
Manzi akomeza avuga ko yahise ahinduranya umwanya na mugenzi we bita Jean Luc kugira ngo ave inyuma y’izamu batahamusanga. Byabaye ngombwa ko Manzi agana hafi y’intebe y’abasimbura ya Rayon Sports ari naho abayobozi b’umukino baje kumufata bakajya kumuhata ibibazo.
Nk’uko uyu mwana abivuga ngo yaje kuvugisha ukuri agaragaza uwo yahaye gants, abashinzwe umutekano baramufata bemeranya ko umukino nurangira agomba kuzitanga.
Rwibutso Claver ushinzwe gukurikirana abana batoraga imipira ku kibuga avuga ko we kuri uwo mukino atari ahari kuko ngo hari haje uwo bafatanya ariko ko yababajwe no kuba Manzi Octave yarakoze ibintu ahora ababuza kwijandikamo.
“Njyewe rwose aba bana mpora mbihaniza kugira ibindi bakora ku kibuga bitari ugutoragura imipira ariko ibintu Manzi Octave yakoze azabihanirwa ndetse ko anashobora guhagarikwa mu ikipe aba bana bahuriramo. Kuba umwana yarakoze ikosa yararikoze byararangiye kuko yarashutswe gusa nta kundi abanyarwanda batubabarire”. Rwibutso Claver.
Ubwo komiseri w'umukino yagaruraga Manzi Octave washakaga kujya iruhande rw'abasimbura ba Rayon Sports
Manzi bamutwara ngo ajye gusobanura aho yashyize gants za Rukundo Protegene umunyezamu wa Etincelles FC
Bagana ku rwambariro aho uyu mwana yari yashyize gants
Komiseri abaza abo yasanze ku muryango aho gants ziri
UMVA HANO UYU MWANA AVUGA UWAMUTUMYE IZI GANTS
TANGA IGITECYEREZO