Rene Patrick uzwi cyane mu ruhando rwa muzika aho akunze gufasha abahanzi batandukanye mu bitaramo byabo ndetse akaba ari n’umuyobozi wa Tehillah Dawn Platform and Ministries ihuza abahanzi n’abaririmbyi batandukanye, kuri ubu yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse akaba avuga ko azabikomeza.
Rene Patrick ni umukristo mu itorero ‘Eglise Amour de Jesus Christ’ ni umwe mu baririmbyi b’abahanga mu muziki wa Gospel. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko ateganya gukomeza gukora umuziki ku giti cye agasangiza benshi bashoboka ubutumwa bwiza bw’ubwami biciye mu bindi bihangano azashyira hanze mu munsi iri imbere ndetse n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa.
UMVA HANO 'ARANKUNDA UMUNSI KU WUNDI' YA RENE PATRICK
Rene Patrick (ibumoso) arimo kuramya Imana
Ku bijyanye n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye ya mbere yashyize hanze yitwa ‘Arankunda umunsi ku wundi’, Rene Patrick yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubuhamya bw’urukundo Imana yamugaragarije mu nzira Imana yagiye imucira ndetse no mu ntambara. Yakomeje avuga ko ari indirimbo yahawe ari mu nzira arimo kwigendera, afata terefone yifata amajwi, ibitero bigenda biza gutyo. Yagize ati:
Iyi ndirimbo ni ubuhamya bw'urukundo Imana yagiye ingaragariza haba mu nzira yagiye ica,mu ntambara ntari kubasha kwirwanirira , zimwe zitoroha no kugira uwo uzibwira, imbabazi zayo n'ibindi... Mu by'ukuri ukuza kwayo yari muri 2014 sinicaye ngo nyandike, nari mu nzira ngenda numva iraje mfata telephone mfata ijwi nyuma ibitero byayo byagiye biza biva mu buhamya bwanjye.
Umuramyi Rene Patrick
Tehillah Dawn Platform and Ministries igizwe n'abaramyi batandukanye yatangijwe na Rene Patrick
TANGA IGITECYEREZO