Umushyushyarugamba, Umu Dj akaba n’Umunyamakuru Anitha Pendo, kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 yegukanye igikombe cy’umuntu w’icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Anita Pendo yahise yemerera itangazamakuru ko afite umukunzi ndetse aba ari nawe atura iki gihembo yari amaze kwegukana.
Anitha Pendo yatwaye iki gihembo atsinze abo bari bahanganye barimo Knowless, Nkusi Arthur n’abandi benshi. Amaze kwegukana iki gihembo Anitha Pendo yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda atangira avuga ko yishimiye gutwara Awards dore ko ari nacyo gihembo cya mbere yegukanye kuva yaba Anitha Pendo.
Anitha Pendo aherutse kwegukana igihembo cy'umuntu w'icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu Rwanda
Umunyamakuru waganiriye na Anitha yahise amubaza abantu atuye igihembo yahawe maze uyu mukobwa agira ati” Mbere na mbere ngituye My boyfriend (umuhungu w’inshuti yanjye) yaramfashije cyane, abo dusengana baramfashije, abo dukorana ndetse n’inshuti zanjye zose zaramfashije.”
Anitha Pendo yabajijwe n’umunyamakuru impamvu akomeje guhishahisha mu byukuri umukunzi we dore batari basohokanye, atangaza ko ari igihe kitaragera ngo bigaragaze ndetse babishyire mu itangazamakuru. Uyu munyamakuru yavuze ko igihe nikigera ibyabo bazabishyira hanze bakabimenyesha itangazamakuru.
Anitha Pendo iyo ashyize hanze amafoto y'umukunzi we ntatuma agaragara
Ibi bije nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda akundana n’umusore utaramenyekana ndetse nawe yashyira hanze amafoto agashyiraho ayo yamupfutse mu maso ku buryo nta muntu wapfa kumenya uwo ariwe.
TANGA IGITECYEREZO