Miss Flora Umutoniwase witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aserukiye Intara y’uburengerazuba, yahawe impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami ry’icungamutungo (Finance).
Nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, byari ibyishimo bikomeye kuri Miss Flora Umutoniwase na cyane ko yari amaze igihe ahugiye muri ayo masomo. Mu gitondo cy'uyu wa 11 Ukuboza 2016 ni bwo Miss Flora Umutoniwase yanditse kuri Instagram ashimira Imana yamushoboje muri urwo rugendo amazemo igihe, yagize ati "Thank you Lord" bivuze ngo 'Urakoze Mana'. Nyuma y'ayo magambo, inshuti ze zinyuranye zirimo Miss Uwase Vanessa n'abandi nazo zifatanyije na we mu byishimo zimuha ikaze mu bundi buzima yinjiyemo.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Flora Umutoniwase yagize ati "Ndishimye cyane (gusoza kaminuza) ni intambwe umuntu aba ateye, kuko hari ababa batabashije gusoza (kaminuza)". Abajijwe gahunda y’indi afite nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Miss Flora yavuze ko bishobotse n’Imana ikamushoboza yakomeza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).
Miss Umutoniwase Flora arashima Imana imushoboje gutera intambwe ikomeye mu masomo ye
AMAFOTO: Ashimwe Constatin Shane/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO