RFL
Kigali

Abacamanza basubiye mu bitabo basanga Samuel Eto’o bagomba kumufunga imyaka irenga 10

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/11/2016 9:07
0


Abanyamategeko bo mu gihugu cya Espagne bamaze kwicara bajya mu bitabo byabo basanga umunya-Cameroon Samuel Eto’o Fils wahoze muri FC Barcelone agomba gufungwa imyaka irenga icumi (10.5) nyuma yo gusanga uyu mugabo atarigeze yishyura imisoro ku kayabo yinjizaga akiri muri iki gihugu.



Uretse kuba aba abanyamategeko basabira Eto’o igifungo cy’imyaka icumi n’amezi atandatu, baranavuga ko agomba gukomaho miliyoni 15.1 z’amadolari ya Amerika nk’amande ku misoro yanyereje ndetse akanishyura miliyoni enye z’amadolari ya Amerika yari gutanga nk’umusoro kuva mu 2006 kugeza 2009. Ibi byatangajwe hitabajwe urwandiko rwashyizwe hanze kuri uyu wa kane i Calogne.

Image result for Samuel Eto'o Fils

Samuel Eto'o yabaye muri FC Barcelona hagati ya 2004-2009

Nkuko BBC Sport dukesha iyi nkuru ibivuga, aba banyamategeko kandi bavuga ko ibihano bya Samuel Eto’o bisa n’ibyo Jose Maria Mesalles Mata azacibwa.Bakomeza bavuga ko kandi Manuel De Jesus Lastre wari ukiriye ikompanyi yafashije Eto’o kunyereza iyi misoro nawe agomba gufungwa imyaka itandatu akanacibwa amande ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu y’amadolari ya Amerika (2.3M US $).

Eto’o n’abamuhagararira mu mategeko ntabwo bigeze bahamagazwa ako kanya kuko uyu mugabo ubushize yari yireguye avuga nta ruhare yigeze agira mu inyerezwa ry’imisoro ahubwo ko byabazwa abari bashinzwe kugenzura ihembwa rye. Eto’o siwe wenyine washinjijwe aya makosa kuko muri Nyakanga 2016, Lionel Messi n’umubyeyi we bari bahawe igihano cyo gufungwa amezi 21 bazira kunyereza imisoro ku kayabo katanzwe kuri uyu rutahizamu.

Image result for samuel eto'o fils

Ronaldinho (Ibumoso/Brezil), Lionel Messi (hagati/Argentine) na Samuel Eto'o (iburyo/Cameroon)

Gusa ntabwo bafunzwe kuko amategeko mpanabyaha muri Espagne avuga ko umuntu wese ukatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri gishobora gukurwaho. Uretse na Messi, Neymar Junior Santos nawe arakisobanura imbere y’amategeko hasobanurwa uburyo n’inzira byaciyemo kugira ngo agree muri FC Barcelona avuye muri Santos FC mu 2013.

Ku kijyanye na Neymar Junior, abacamanza bavuze ko bagomba guhana, Santos, umubyeyi we na Neymar ubwe ndetse n’uwahoze ari perezida wa Santos kuko ibimenyetso bigaragaza ko bakoze amanyanga ku kayabo uyu musore yaguzwe.

Muri Nyakanga 2016 byabaye ngombwa ko FC Barcelona icibwa miliyoni 5.8 z’amadolari ya Amerika nyuma yo kumenyekana ko hari uburiganya bwakozwe ubwo yaguraga Neymar imukura muri Santos FC.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Javier Mascherano ukina hagati muri FC Barcelona yari yakatiwe igihano cyo guhagarikwa umwaka umwe adakina nyuma yo gusanga uyu munya-Argentine atarishyuraga imisoro, ibi ni nabyo byabaye kuri Adriano. Kuri iyi nshuro bikaba byagarutse kuri Samuel Eto’o w’imyaka 35 magingo aya uri mu ikipe ya Antalyaspor muri Turkiya.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND