Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016 kuva i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza i saa tanu z’ijoro, muri Kigali Exhibition Centre (Camp Kigali) habereye igikorwa kizwi nka ‘My Identity’ cyatangijwe na Apotre Alice Mignone Umunezero Kabera muri 2014, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.
‘My Identity’ bisobanuye ‘Uwo ndiwe’, akaba ari igikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko bishingiye ku mahame y’Imana hakubakwa ubushobozi bw’urubyiruko rutandukanye rwagiye rwiteza imbere ariko rukaba rukeneye kumenya uko rwakwitwara mu mahirwe rufite ruyakoresha neza mu bifite umumaro kandi banazamura bagenzi babo batabashije kugira amahirwe bagize mu buzima ndetse banatanga n’isura nziza kubo bayobora mu bikorwa byabo bya buri munsi.
'My Identity' yo muri uyu mwaka wa 2016 yitabiriwe n’abantu benshi b’ibyamamare hano mu Rwanda barimo abahanzi mu muziki usanzwe, abo mu muziki wa Gospel, abo muri sinema, abanyamideri, ba Nyampinga batandukanye, abayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda yaba ibya Leta n'ibyigenga n’abandi bantu b'ibyamamare batandukanye.
Hari abantu benshi biganjemo abakiri urubyiruko
Bamwe mu byamamare bari muri iki gikorwa 'My Identity' hari: Musenyeri John Rucyahana, Depite Edouard Bamporiki, Kaliza Belyse (RDB), Charles Mutezintare, King James, Mani Martin, Charly na Nina n’umujyanama wabo Alex Muyoboke, Young Grace, Anita Pendo, Dominic Nic, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye,Miss Kwizera Peace, Miss Mutoniwase Flora, Miss Joanna Keza Bagwire, Miss Umuhoza Sharifa n’abandi.
Apotre Mignone Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church, akaba ari nawe wagize ihishurirwa ryo gutangiza igikorwa cya ‘My Identity’, mu ijambo rye yavuze ko hari abantu bazamurwa mu ntera, bamara kwamamara bakibagirwa Imana. Mu mpanuro ze, yavuze ko ibyo bidakwiye ku bamenye Imana ahubwo ko baba bakwiye kuyubahisha igihe cyose.
Yasabye abantu bose kujya bahora bambaza Imana bakayubaha mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi batishe akazi Imana yabashyizemo ndetse ntibatakaze ‘Identity’ y’Imana yabo.Yagize ati: "(….) Bakabasha kuzamuka Kanyarira bakavuga bati ‘Mana aho wankuye’ kandi atishe akazi, yubashye abakuru, yubashye igihugu cye, yubashye abamuyoboye ariko ntatakaze Identity y’Imana ye."
Apotre Mignone yatanze urugero rw’abasore batatu b’Abayuda bajyanywe i Babuloni aribo Shaduraka, Meshaki na Bedenego, bagakomera ku Mana yabo, bakicisha bugufi, bakisabira kwirira ibishyimbo mu gihe bari bemerewe kurya ibyo bashaka by’ibwami, bakanga kuramya ibishushanyo ahubwo bakambaza Imana,.. bikarangira nayo ibiyeretse ubwo bari bajugunywe mu itanura y’umuriro. Ati:
Aba bagabo bagiye mu gihugu cy’amahanga barangije bashaka kubaha ibiryo nk’iby’abandi bo hanze, barokore turi abo gusohoka hano hanze nk’abantu bakumbuye inyama, (abo bagabo) barangije baravuga bati hoya banza muduhe iminsi icumi bajya gushaka Imana bati muduhe amazi n’ibishyimbo gusa, aba bahungu bari bashinje ariko basohotse barifata bari bazi ko bagiye kujya bihagije, reka mbwire abarokore iri joro n’inshuti zabo, turi abantu Imana igiye kugirira neza,tuzarya bihagije.
Apotre Mignone yahanuye urubyiruko rwari aho arusaba gukora ibyubahisha Imana
Charles Mutezintare umukristo muri ADEPR, akaba ari umwe mu bapolisi bakomeye mu gihugu dore ko ari umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa, mu ijambo rye, yatangiye atanga ubuhamya bw’uko Imana yamukoreye ibikomeye ikamukura mu businzi n’ibindi bitubahisha Imana, ubu akaba ari umukozi w’Imana. Yashimiye cyane Women Foundation Ministries yateguye icyo gikorwa cyiyubashye ndetse asaba n’abandi banyamadini kuyigiraho.
Charles Mutezintare yavuze ko indirimbo za King James zijya zimugwa neza yibereye iwe mu rugo
Musenyeri John Rucyahana wahawe igikombe na Women Foundation Ministries agashimirwa kubw’uruhare rwe mu bikorwa bitandukanye byagakwiriye kubera urugero rwiza buri mukristo, yasabye abari aho kudahindurwa n’ibihe ahubwo bagahorana indangagaciro za Gikristo.Yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana yamukoreye mu myaka 30 yamaze mu buhunzi kubw'amateka mabi yaranze u Rwanda biturutse ku buyobozi bubi bwariho mbere.
Musenyeri Rucyahana, yabahaye urugero rw'ukuntu yaje muri ibyo birori bya My Identity yambaye nk'urubyiruko, karuvati yayikuyemi, ariko kabone nubwo imyambarire yahindutse nk'iy'abasore akaba atakuyeho uruhara afite, ibyo bikaba bivuze ko no ku bakristo hari indangagaciro zibaranga baba bakwiye guhorana iteka zikaba ari zo bigaragaza abo ari bo n'uwo bakorera. Depite Edouard Bamporiki nawe yatanze ubuhamya bw’ubuzima bw’ubukene yakuriyemo ariko Imana ikamuhindurira amateka, ubu akaba ari umwe mu banyacyubahiro bakomeye mu gihugu.
Reba amafoto y'uko byari bimeze muri My Identity, unarebe ibyamamare byutabiriye iki gikorwa
Apotre Alice Mignone yatangiye aha ikaze abatumirwa
Musenyeri Rucyahana ashyikirizwa igikombe na Apotre Mignone
Musenyeri John Rucyahana yashimiwe umurava we mu gukorera Imana
Depite Edouard Bamporiki yasangije urubyiruko amateka y'ubuzima bwe
Apotre Alice Mignone UK watangije 'My Identity'
Apotre Mignone hamwe na Musenyeri John Rucyahana wo muri Angilikani
Depite Bamporiki ati 'Icyo Imana yavuze nta kabuza iragisohoza'
Anita Pendo umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru yari muri ibi birori
Miss Keza Joanna na we yari ahabaye
Byatunguye benshi kubona umuraperikazi Young Grace muri ibi birori by'abarokore
King James yagaragarijwe ko indirimbo ze z'urukundo hari abarokore bajya bazibyina biherereye
Mani Martin wahoze muri Gospel nyuma akayivamo yari hamwe n'umusore w'ibigango bakunze kugendana mu birori bikomeye
Charly na Nina bamamaye mu ndirimbo 'Indoro' na bo bari muri ibi birori
Muyoboke Alex yari yaherekeje abakobwa be Charly na Nina
Patient Bizimana hamwe na Pastor BDP uririmba Hip hop
Serge Iyamuremye hamwe na Precious Nina Mugwiza wagaragaje ubuhanga mu miririmbire
Miss Belyse Hitayezu yitabiriye 'My Identity'
Miss Miss Vanessa Raissa usengera muri Zion Temple na we yari muri iki gikorwa
Ba Nyampinga: Joanna, Flora na Sharifa bashimiwe kwitwara neza nk'abanyamideri b'umwuga
Miss Sharifa igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2016
Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016
Umunyamideri Lynka Kaneza na we yari muri aya masengesho
Dominic Nic ku nshuro ye ya mbere yagaragaye muri 'My Identity'
Depite Bamporiki, Dominic Nic na Anita Pendo bishimiye guhurira muri iki gikorwa
Benshi bari muri iki gikorwa bari biganjemo urubyiruko
Abacuranzi bari babukereye
Nyuma y'ibirori abantu baje kwiyakira basangira amafunguro
AMAFOTO: Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO