RFL
Kigali

Kuba Donald Trump adashyigikira ubutinganyi, kimwe mu bituma umuvandimwe wa Obama amushyigikira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/10/2016 12:04
0


Malik Obama na Barack Obama bava inda imwe kuri se, Malik afite ubwenegihugu bwa Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kwifashishwa na Donald Trump uri kwiyamamariza kuzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanganye na Hilary Clinton uba mu ishyaka rimwe na Barack Obama.



Abantu benshi bibajije impamvu Trump yaba ari gukoresha Malik Obama mu guhangana na Hilary Clinton, dore ko utekereje neza wasanga abo bombi ntaho bahuriye ku buryo umwe yakoreshwa mu guhangana n’undi. Imwe mu mpamvu zikomeye Trump ashobora kuba yarashingiyeho yifashishe Malik amutumira mu kiganiro, ngo ni ibyo yigeze gutangaza ko Barack Obama yaba ataravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahubwo akavukira mu gihugu cya se, Kenya, bityo bikaba byaba bihabanye n’amategeko kuba yaba perezida wa Amerika.

Malik Obama, umuvandimwe wa Obama ari kwifashishwa na Donald Trump

Nyuma ibi byaranyomojwe ndetse na Obama ubwe agaragaza ko atigeze avukira Kenya ariko Trump ibyo ntibyigeze bituma aca bugufi ngo asabe imbabazi ku byo yari yatangaje. Uku kuzana Malik rero ngo byaba bifite aho bihuriye no gukomeza kugaragaza ko Obama atari umunyamerika ukwiriye no kuba perezida. Ibi kandi abazi ubwenge bakaba babihuza no kuba Obama na Hilary Clinton bahuriye mu ishyaka rimwe ry’aba democrats  ndetse na Obama akaba ashyigikiye Hilary mu kwiyamamaza.

Urugamba rugeze aho rukomeye hagati ya Trump na Hilary

Ku ruhande rwa Malik Obama we ngo igituma ashyigikiye Trump n’ishyaka rye ry’aba republicans ngo ni uburyo iri shyaka ridashyigikiye ubutinganyi n’isezerana ry’abahuje ibitsina. Yagize ati “Trump ni umuntu woroheje, ndamukunda kuko avugisha ukuri kandi acisha make cyane. Yita cyane ku bintu by’umutekano, aramutse atowe yateza imbere Amerika cyane” Yongeraho kandi ati “Niyumvamo cyane ishyaka ry’aba republicans kubera uburyo badashyigikiye ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina, ibyo kuri njye turahuza”

Ibi bije nyuma y’uko Trump ari guhabwa amahirwe menshi yo kuzatsindwa mu matora yo kuyobora leta Zunze Ubumwe za Amerika. Malik Obama na Barack Obama bamenyanye bwa mbere muri 1985 ndetse umwe yambariye undi mu bukwe bwabo.

Source:The Independent UK

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND