Umuhanzi w’icyamamare Solomon Mkubwa wo muri Nairobi ufite ibikombe bitandukanye mu muziki ndetse muri 2014 yibitseho igikombe yakuye muri Groove Awards mu cyiciro cy’abahanzi bo mu muri Afrika yo hagati, mu minsi ya vuba agiye gutaramira abanyarwanda.
Tariki 16 Ukwakira 2016 kuva isaa munani z’amanywa nibwo umuhanzi Solomon Mkubwa azataramira abanyarwanda mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence kizabera mu mujyi wa Kigali ku itorero Evangelical Restoration church rya Kimisagara.
Mutabaruka Fulgence yabwiye Inyarwanda.com ko byamaze kwemezwa ko Solomon Mukubwa azitabira icyo gitaramo cye yise ‘Isarura live concert’ aho azaba amurika alubumu ye ya mbere y’amashusho (DVD Album). Abajijwe icyamuteye kuba ari we atumira mu gihe muri Kenya hariyo abahanzi benshi, yagize ati:
Nabonye umuryo akorera Imana n’ukuboko kumwe, numva message (ubutumwa) ziri mu ndirimbo ze, ndushaho kumukunda cyane so nifuza y’uko message afite n’ubuhanga bwe byarushaho gufasha abanyarwanda, mpitamo kumutumira.
Muri icyo gitaramo hatumiwe abandi bahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Dominic Nic ndetse hazaba hari n’amatsinda ariko New Melody, Shekinah ya Kimisagara n'abandi bazafatanya na Fulgence, akarusho na Apotre Yoshuwa Masasu akaba ari we uzigisha ijambo ry’Imana nkuko Mutabaruka yabibwiye Inyarwanda.com
Solomon Mkubwa ukunzwe mu ndirimbo Nimewasamehe n’zindi, ni umuhanzi ubana n’ubumuga bw’ingingo akaba yararemaye akaboko. Muri Groove Awards 2014 yahawe igikombe mu cyiciro cy’abahanzi bo muri Afrika yo hagati n’iburasirazuba aho yahatanaga na Gaby Kamanzi, Christine Shusho,David Kasika,Exodus,na Rose Muhando.
Umuhanzi w'icyamamare Solomon Mkubwa
Umuhanzi Mutabaruka Fulgence watumiye Solomon Mkubwa
Dominic Nic na we azitabira igitaramo cya Mutabaruka Fulgence
REBA HANO INDIRIMBO IKUNZWE YA SOLOMON MKUBWA
TANGA IGITECYEREZO